Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umugabo witwa Niyitegeka Eliezel uregwa ibyaha bitandukanye.
Ibyaha aregwa birimo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze.
Ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko ko uyu mugabo yasoreshaga ikibuga cya leta cyakorerwagaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site ya Nyanza iherereye kuri sitade ya Nyanza, aho buri modoka yabaga igiye gukorerwaho ikizamini yakwaga amafaranga ibihumbi icumi.
Amafaranga yose Ubushinjacyaha buvuga ko yanyerejwe arenga miliyoni 300Frw, bikekwa ko Niyitegeka Eliezel yayakuyemo imitungo itandukanye irimo imodoka zirenga 25, ibibanza 120, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi.
Ubushinjacyaha bunemeza ko yiyitirara ubuyobozi.
Eliezel Niyitegeka yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko ibyo atunze yabikoreye, ndetse yatowe n’abantu bigishaga imodoka aho yari site Manager.
Mu kiganiro kigufi UMUSEKE wagirinye n’umwe mu banyamategeko be witwa Jean de Dieu Nduwayo, yavuze ko irekurwa ry’umukiriya we yaryumvise, gusa bitarashyirwa muri system ihuza ababuranyi ngo anarebe icyo urukiko rwashingiyeho.
Niyitegeka Eliezel arazwi muri Nyanza by’umwihariko mu kwigisha imodoka ku bantu bashakaga ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.
- Advertisement -
Yari amaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza, ntiharamenyekana niba ubushinjacyaha buzajurira iki cyemezo.
Umukire “utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza