Ibyo wazirikana kugira ngo ugire umuryango uzira gushihurana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ifoto y'umuryango wishimye

Bibiliya itubwira ko Imana ari yo yatangije umuryango ubwo yaremaga umugabo wa mbere, Adamu, ndetse imuremera umugore ‘iramumuzanira’. Igihe yaramubonye, arishima cyane maze agira ati: ‘Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.’

Ubu butumwa bwiza bwo mu Itangiriro 2:22-23 bugaragaza ko Imana yifuza ko abashakanye barangwa n’urukundo n’ibyishimo bidacagase, kandi bakubaka umuryango ushingiye ku bumwe.

Ikibabaje ni uko abantu benshi batabona ibyishimo mu muryango, aho usanga bamwe bashwana, gatanya zivuza ubuhuha, ndetse hari n’aho abashakanye umwe yambura mugenzi we ubuzima.

Ni gute umugabo yagombye gufata umugore we ?

Umugabo mwiza agomba guhora agaragariza umugore we urukundo, kumurinda, no kugendera kure ikintu cyose cyatuma amarira ye ashoka ku matama.

Nta muntu udakosa. Umugabo agomba kwirinda gusharirira umugore we; niba yakoze ikosa, agomba kumuha imbabazi. Iyo umugore n’umugabo bafite ubushake bwo kubabarirana, bibafasha kugira urugo rwiza.

Umugabo agomba gutekereza yitonze ku byo umugore we akeneye, akamufata neza kandi akamushyigikira mu bikorwa byose bigamije guteza imbere urugo.

Umugore yifuza cyane ko umugabo we amugaragariza urukundo n’ineza, kuko na Yesu/Yezu yavuze ko umugabo n’umugore ‘baba umubiri umwe’.

Ni ngombwa ko umugabo aba indahemuka, akirinda guca inyuma umugore we, kimwe n’umugore kandi buri umwe akita kuri mugenzi we mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Muri make, umugabo agomba kwibuka ko ‘nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo awugaburira kandi akawukuyakuya.’

Ibyo umugore akwiriye gukora ?

Buri muryango ukenera umutware uwuyobora kugira ngo abawugize bakorere hamwe. Umugore agomba kubaha no gushyigikira umugabo we.

Umugore mwiza agomba kurinda urugo rwe gusenyuka amenyera kubaho mu buzima bungana n’ubushobozi bafite.

Si byiza ko umugore ahora abwira umugabo ibitagenda neza gusa; nyamara, agomba kumwereka ko atari wenyine, amutera imbaraga, kuko iyo batahirije umugozi umwe, bigirira umuryango wose akamaro.

Iyo uri umugore ugatangira kumva ko abana bawe baza mbere y’umugabo, inshuti zawe, ababyeyi, abavandimwe, akazi n’ibindi, icyo gihe uba utangiye kwisenyera urugo gahoro gahoro kandi utabizi.

Birashoboka ko umugore ashobora kuba atari mu bihe byiza kubera impamvu zitandukanye, ariko niba bimaze kuba akamenyero ko uko umugabo yifuza imibonano mpuzabitsina umuhakanira, ubwo umenye ko uri guhemuka.

Ntako bisa iyo umugore na we abwira umugabo we ko yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina, kuko bituma umugabo yumva ko umugore amwifuza kandi amukunda.

Ni byiza ko umugore abwira umugabo icyo atekereza adaciye ku ruhande, kandi akirinda kuba indryarya, yamubaza ikitagenda ngo amusubuze ko ari ntacyo, kandi bigaragara ko hari ikibazo.

Umugore mwiza yita ku muryango we, kandi iyo umugabo n’abana babonye ukuntu akorana umwete, barushaho kumukunda no kumwubaha.

Gufatanya kurinda abana

Abantu muri iyi si baragenda barushaho kuba babi, kandi harimo abashaka kwangiza abana, hakubiyemo no kubafata ku ngufu. Ababyeyi bagomba kuburira abana babo iby’abo bantu, bakanabigisha uko babirinda.

Ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo uko bagomba kwitwara, bakabigisha kumvira no kubahana, ariko igihano ntikigomba gutanganwa umujinya cyangwa ubugome.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame aherutse kugenera Abanyarwanda ubutumwa bujyanye no kubaka umuryango uhamye, aho yagize ati: ‘U Rwanda twifuza ruhera ku rugo rwiza n’umuryango utekanye! Kubigeraho bisaba uruhare rwa buri wese.’

Ifoto y’umuryango wishimye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *