Imiryango 5 y’Abanyarwanda yari yarashakiye muri Congo yahunze imirwano

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Byukusenge Francoise yagarutse iwabo ahunga intamabara hagati ya M23 na FARDC

Rusizi: Imiryango itanu  igizwe n’abantu  32 y’abagore n’abana babo,bari barashakanye n’abagabo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse aho bavuka mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba, kubera imirwano ica ibintu muri Congo.

Nyirandimubenshi Yvette yabwiye UMUSEKE ko yavukiye mu Murenge wa Nkombo,ashakana n’umugabo wo muri DRC ahitwa i Karehe.

Uyu avuga ko yagarutse mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara ahanini gitewe no guhangana kwa M23 n’ingabo za Congo.

Ati“Naje kuwa Gatatu bimeze nabi twageze ino kubera intambara iri  muri Congo batwirukankagaho ngo ntibashaka abanyarwanda tugaruka iwacu .Mfite abna batatu n’umugabo”.

Byukusenge Francoise nawe avuka mu Murenge wa Nkombo,yashakanye n’umunye-Congo bamaranye imyaka itandatu.

Ati”Nashatse muri DRC mfite abana babiri nabaga ahitwa i Kanenge naje ku ivuko atari uko mpakumbuye, nahunze intambara yo muri Congo twumvaga amasasu gusa ntubone abayarasa”.

Aba bagore bakomeza bavuga ko aho bari mu miryango bavukamo bafite umutekano kuko bisanga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwatangarije UMUSEKE ko bumaze kwakira imiryango itanu igizwe n’abatu 32 y’abagore  bari kumwe n’abana babo.

Bunavuga ko butabuza umwana kugaruka iwabo ngo n’uwafashe indangamuntu yo muri Congo, uvuka mu Rwanda hakurikizwa amategeko akakirwa,bubizeza ko bukomeza kububa hafi.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien ati ”Mu minsi itatu twakiriye ababyeyi bavuka ahangaha bari barashatse muri Congo  bafite abana. Tumaze kwakira imiryango itanu y’abantu 32  ntabwo tubifata nk’ubuhunzi, batubwira ko baje kubera umutekano mucye.”

Akomeza agira ati”Umwana ujya iwabo, iyo agarutse icyo dusaba ni indangamuntu akajya mu muryango. Nta kibazo batugaragarije cy’imibereho, nihagira aho kiba twabafasha uko bishoboka”.

Umurenge wa Nkombo uri mu kiyaga cya Kivu rwagati ,uhana imbibi n’ahitwa  ku i Binja na  Bukavu muri DRC.

Ndagijimana Damien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo
Nyirandimubenshi Yvette wari warashatse muri DRC

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *