Ingabo na Polisi zigiye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zasabwe kurangwa n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ikinyabupfura no gukorera hamwe, kugira ngo bazahagararire u Rwanda neza.
Babisabwe n’Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo zirwanira ku butaka zikoresheje ibifaru, Maj. Gen. Wilson Gumisiriza, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, mu Kigo cya Girikare cya Kami mu Mujyi wa Kigali, mbere yo koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisiteri y’Ingabo itangaza ko aba Basirikare n’Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Rwanda na Mozambique.
Mu ijambo rye, Maj. Gen. Wilson Gumisiriza yasabye abagiye kujya mu butumwa gukomeza gukurikiza indangagaciro za RDF, ikinyabupfura no gukorera hamwe kugira ngo bazahagararire u Rwanda neza.
Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, ndetse ubu uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe.
Ubwoba bwari bwose mu baturage ariko bagarutse mu mirimo,abari barataye ingo bazigarukamo, amahoro yongera gutaha Cabo Delgado.
Kuri ubu, umutekano wongeye kugaruka mu bice byinshi by’iyo ntara. Amashuri arongera arafungura, abaturage basubira mu byabo, mu gihe abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba abatarapfuye bahungiye mu mashyamba.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW