Nyuma kugirana ibiganiro bya mbere ubwo yari ageze mu Rwanda, Byiringiro Lague yateye umugongo Rayon Sports yamwakiriye ku kibuga cy’indege, ahitamo gusinyira Police FC bivugwa ko yamuhaye amafaranga y’umurengera.
Ubo yavaga muri Suède akagera i Kigali, yakiriwe n’abarimo perezida wa Gikundiro, Twagirayezu Thadée n’abandi. Nyuma yo kugirana ibiganiro bitagize icyo bitanga, no kubumvira ubusa, Byiringiro Lague yahisemo kwerekeza muri Police FC ku masezerano y’umwaka n’igice.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yaguzwe n’ubuyobozi bw’ikipe butigeze bugisha inama abatoza. Yaba we ndetse n’abayobozi, nta ruhande na rumwe ruremeza ko yatanzweho umurengera. Bivugwa ko yatanzweho agatubutse kugira ngo abashe kwemera gusinyira iyi kipe y’Abacunga Umutekano.
Abasesengura shampiyona y’u Rwanda, barahamya ko Lague atari umukinnyi yari ikeneye n’ubwo batirengagije ubushobozi bwe, ahubwo ko nawe ubwe atari yo kipe yakamufashije kugaruka mu bihe bye nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Suède.
UMUSEKE.RW