Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ko bagomba guhagurukira ikibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside ituma Iterambere ritihuta.
Ibi Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yabivuze ubwo hatangizwaga Urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Karere ka Kamonyi.
Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye uru rubyiruko 321 ko ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Bizimana yabasabye kwigisha urubyiruko bagenzi babo ndetse n’abakuru bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko iri mu bibazo bidindiza Iterambere ry’Igihugu.
Ati “Icyo tubifuzaho ni uguhindura imyumvire y’abafite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya Ubumwe bw’abanyarwanda.”
Dr Bizimana avuga ko amacakubiri n’ivangura bigomba gucika abanyarwanda bagakomeza kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa.
Niyonkuru Patience umwe mu Rubyiruko rwitabiriye Urugerero rw’inkomezabigwi avuga ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye batangiye gukora bari mu rugerero ari imwe mu nzira yo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko batavangura abo bubakira.
Ati “Ndasaba urubyiruko kujya rwitabira urugerero kuko abarwitabiriye barwungukiyemo ibintu by’ingenzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko mu gihe cy’ukwezi n’igice abari mu rugerero bazamara, bahize kubakira abatishoboye 11 inzu, isoko ritoya, irerero, kubaka ibiro by’akagari ka Kagina gaherereye mu Murenge wa Runda, kurwanya imirire mibi, guhangana inda ziterwa abangavu no gukangurira abaturage kwirinda SIDA.
- Advertisement -
MINUBUMWE ivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu Urubyiruko 559686 bamaze kwitabira Urugerero rw’inkomezabigwi kandi ko byatanze umusaruro mwiza.
Dr Bizimana akavuga ko umwaka ushize wa 2024 abitabiriye urugerero mu rwego rw’igihugu bakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 2 y’amafaranga y’uRwanda.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi