Kamoso ukina mu Budage yasobanuye inzira yahamugejeje

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyarwanda, Nsengiyaremye Sylvestre ’Kamoso’ ukina mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage, yahishuye ko mu nzira zamufashije kuba agikina nk’uwagize umwuga, harimo inama z’Umunya-Ghana bahuriye mu Bushinwa, Mubarak Wakaso uri gukina mu Bubiligi ubu.

Kamoso uri  gukina muri Rot- weiss 04 ikina mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage, ahamya ko kubaha akazi, guhozaho mu byo ukora ndetse no kumva inama z’abafite uburambe mu mwuga yahisemo wo gukina umupira w’amaguru, biri mu byamufashije kuba kugeza agikina ku Mugabane w’i Burayi.

Mu kiganiro cya B&B Kigali Fm cyitwa “bb2to6” kigaruka ku makuru y’imyidagaduro ndetse n’ay’imikino, Kamoso yasobanuye inzira yanyuzemo kuva avuye mu Rwanda kugeza ubu akaba akina mu Budage nk’uwabigize umwuga.

Nsengiyaremye Sylvestre yavuze ko ubwo yageraga mu Bushinwa mu ikipe ya anjing FC mu cyiciro cya gatatu hagati ya 2017/19, yahahuriye n’Umunya-Ghana, Mubarak Wakaso wari uje gukina muri iyi shampiyona muri Jiangsu Suning, akamubera ikiraro cyamufashije kwambuka kugera mu Budage.

Kamoso yavuze uburyo uyu mukinnyi yamugiriye inama, akamuba hafi ndetse mu bihe bitandukanye akajya amwoherereza amafaranga amufasha nk’umusore yafataga nka murumuna we.

Uyu musore w’imyaka 24, yavuze uburyo ubwo yari akiri mu Rwanda, yaciye mu makipe atandukanye akoramo imyitozo. Aya arimo AS Kigali aho yahuriye n’umutoza, Eric Nshimiyimana wamubonyemo impano idasanzwe ndetse akamugira inama yo gushaka uko yayibyaza umusaruro.

Abajijwe impamvu atabashije gushaka ikipe akinira mu Rwanda, yasubije ko ababazwa n’uburyo bamwe mu bakinnyi bakina mu Rwanda, batubaha akazi kandi ari ko kabahemba, ari na yo mpamvu we yamye afite inzozi zo kuzakina ku Mugabane w’i Burayi no muri Aziya.

Kamoso yavuze kandi ko nk’undi Munyarwanda wese wahisemo umwuga wo gukina ruhago, afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi ndetse asanzwe aganira n’abatoza ba yo barimo Frank Trosten Spittler na Jimmy Mulisa umwungirije.

Ni umusore usanzwe ufite amakipe y’abato afasha, arimo Irerero rya Ruli FA ndetse na Agaciro Football Academy.

- Advertisement -

Ubwo yavaga mu Bushinwa, Kamoso yakomereje mu igeragezwa muri Dynamo Kiev yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ari na ho intambara yibasiye iki gihugu cyatewe n’u Burusiya yamusanze biba ngombwa ko iri geragezwa rihagarara.

Kuri ubu ari gukina mu Cyiciro cya Gatanu cya Shampiyona y’u Budage muri SV Olympia92 Braunschweig guhera mu mwaka ushize w’imikino 2023/24.

Muri Gicurasi 2023, Kamoso yahaye Ruli FA yo mu Karere ka Gakenke ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw. Ibi bikoresho yatanze, bigizwe n’imipira 30, ama-coners mato 60, amanini 10 na Mannequins enye n’imyenda yo kwambara y’ubwoko butandatu bunyuranye.

Kamoso kandi afite umushinga wo kuvugurura ikibuga iri rerero rikiniraho, akagishyiraho ubwatsi bugezweho bwa synthétique.

Kamoso ni umukinnyi wabigize umwuga
Aherutse gufasha Ruli FA yo mu Karere ka Gakenke

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *