Kamoso wabonye ikipe nshya yahize gukina Bundesliga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyarwanda ukina mu cyiciro cya Kane mu gihugu cy’u Budage, Nsengiyaremye Sylvestre ‘Kamoso’ uherutse kubona ikipe nshya mu cyiciro cya Kane aho yari avuye mu cyiciro cya Gatanu, yahize ko afite inzozi zo gukina muri shampiyona ‘Icyiciro cya mbere muri iki gihugu (Bundesliga).

Mu cyumweru gishize, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko VFB Wissen ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kane mu Budage, yamaze kwibikaho Umunyarwanda, Nsengiyaremye Sylvestre uzwi nka Kamoso. Ni umusore wari uvuye VFB Rot Weiss yo mu Cyiciro cya Gatanu.

Kamoso wasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice, yerekanywe uyu munsi n’ikipe ye, ndetse mu kiganiro na UMUSEKE, yavuze ko afite gahunda yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu kiri muri bitanu bifite shampiyona zikomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Ati “Gahunda mfite uyu mwaka, ni ukwitwara neza byibura umwaka utaha nkazaba nakina Bundesliga ya Gatatu cyangwa ya Kabiri. Ikirenze kuri ibyo ni uko mfite inzozi zo kuzakina Bundesliga nka shampiyona iri mu zikomeye ku Isi.”

Yongeyeho ati “Intego ni ukuzaba ndi mu bakinnyi beza b’uyu mwaka muri shampiyona nkina kuko hano ibyo ukora ni byo bikugenera ibyo ukwiriye.”

Kamoso wavuye mu Rwanda agiye gukina mu Bushinwa, yahavuye ajya mu igeragezwa muri Dynamo Kiev yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ari na ho intambara yibasiye iki gihugu cyatewe n’u Burusiya yamusanze biba ngombwa ko iri geragezwa rihagarara.

Uretse kuba akina nk’uwabigize umwuga, ni umukinnyi unafitiye urukundo rudasanzwe abato kuko mu Rwanda afasha amarerero abiri yigisha umupira w’amaguru nka Ruli FA ndetse na Agaciro Football Academy.

VFB Wissen yerekanye Kamoso nk’umukinnyi wa yo mushya
Ni umusore ukina nk’uwabigize umwuga
Yanaciye mu Bushinwa

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *