Karasira Aimable yatsembeye Urukiko ko atava i Mageragere

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Karasira Aimable yatsembeye Urukiko ko atava Imageragere

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwanze icyifuzo cya Aimable Karasira alias Prof.Nigga n’abamwunganira cyo guhabwa igihe cyo gutegura kwiregura ku byaha akurikiranyweho, nawe atsembera urukiko ko adashobora kuvanwa i Mageragere.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Byari biteganyijwe ko Karasira atangira kwiregura ariko ntibyabaye kubera impamvu yagaragaje.

Karasira yatangiye ashimira urukiko ko rwamwemereye akaba agomba gukora mu mafaranga ye yafatiriwe kugira ngo abashe kubona ayo yishyura abunganizi be.

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yabwiye urukiko ko afite ubushake bwo kuburana ariko adafite aho yahera.

Abanyamategeko ba Karasira Aimable aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema babwiye urukiko ko bakibona umukiriya wabo bahuye n’imbogamizi zo gutegura urubanza. Me Bruce Bikotwa yavuze ko bifuza kubanza kuganira n’uwo bunganira.

Me Bruce Bikotwa ati”Turasaba umwanya wo gutegura urubanza”

Yavuze ko bafite indi mbogamizi y’ibimenyetso ubushinjacyaha bukoresha ari byo amashusho agizwe n’ibiganiro Karasira yatambutsaga kuri YouTube icyarimwe n’inyandiko zifashishwa zirega Karasira.

Ati”Ntabwo twemerewe kwinjirana imashini zacu muri gereza kandi nyamara tugomba kwigana na Karasira ayo mashusho.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Kuva twakwihuza n’urubanza tumaze kugera ku igororero Karasira afungiyemo inshuro eshanu ariko ntibabitwemereye, twanasabye ko batwemerera ko twakoresha imashini z’igororero ariko na byo biranga.”

Me Felecien Gashema nawe yasabye urukiko ubufatanye hagati y’inzego kugira ngo ngo bashobore kwinjirana ibikoresho by’ikoranabuhanga mu igororero kugira ngo barebe ayo mashusho banarikumwe na Aimable Karasira Uzaramba.

Me Felecien ati”Tuvugishije ukuri ntabwo twiteguye kwiregura tubanze duhabwe igihe cyo kwitegura.”

Karasira we yabwiye urukiko ko kwinjirana n’abavoka be bareba ibyo biganiro ari byo byamufasha.

Karasira ati”Bikozwe uko byanatuma nizera ubutabera.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza rubura amezi abiri ngo imyaka ibiri yuzure ruri kuburanishwa.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Barimo gutinza urubanza.” Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibiganiro bya Karasira biri kuri YouTube.

Uhagarariye ubushinjacyaha we agasaba ko Karasira yatangira kwiregura.

Urukiko rwemeje ko uru rubanza rugomba gusubikwa ku bw’inyungu z’ubutabera naho kureba ayo mashusho ya Karasira bashobora no kubikorera mu rukiko.

Abanyamategeko be kandi bavuze ko babonye muri system icyifuzo ko Karasira yakwimurwa mu igororero rya Nyanza i Mpanga akava i Mageragere.

Karasira we yavuze ko amenyereye i Mageragere kuko n’abaganga bamukurikirana kuko asanganwe Uburwayi bari i Kigali.

Uyoboye inteko iburanisha icyarimwe akanaba Perezida w’urukiko Karasira aburaniramo yavuze ko ariwe wasabye ko yakwimurwa kuko kumara iminsi yikurikiranya ava i Kigali azanwa i Nyanza bigoranye gusa uyu Perezida yavuze ko niba Karasira atabishaka nta kibazo yaguma i Mageragere.

Karasira nawe ati”Ningume Mageragere kuko iyo ndize abo tubana bazi uko bampoza bityo mumbabarire sinshaka guhindura gereza.”

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga uregwa ibyaha bitandukanye bishingiye ku mugambo yavugiye kuri YouTube.

Uyu  yahoze ari umwarimu muri Kaminuza, yanamenyekanye kandi ari umuhanzi.

Kuri ubu  aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ibyo aregwa byose aburana abihakana.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza kuri uyu wa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ i Nyanza 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *