Umujyi wa Kigali watangaje ko hatangiye igeragezwa rizatuma bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zihagurukira igihe kizwi, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe aho rimwe na rimwe abagenzi bategerezaga ko imodoka yuzura.
Ni ibikubiye mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali wasohoye ku wa 17 Mutarama 2025, rivuga ko igerageza ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza ku wa 29 Mutarama 2025, mu cyerekezo cya Downtown – Nyanza na Nyanza – Downtown.
Itangazo riti “Harimo gukorwa igerageza ryo kwiga uburyo n’ibikenewe kugira ngo tugere ku rwego rw’aho bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa. Ni mu rwego rwo kunoza serivisi ihabwa abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo mu Mujyi wa Kigali.”
Risobanura ko mu masaha y’urujya n’uruza rw’abagenzi (peak hours), imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10.
Ni mu gihe mu masaha yandi y’umunsi(off-peak hours), zizajya zihaguruka buri minota 15.
Imodoka izajya ihaguruka muri Gare ya Nyanza guhera Saa 05:50 z’igitondo zigeze Saa 09:00 z’umugoroba, mu gihe izajya iva muri ya Downtown izajya ihaguruka Saa 05:00 kugeza Saa 09:55 z’umugoroba.
Izi mpinduka zije zisanga izimaze igihe zitangijwe aho umugenzi atakishyura urugendo rwose (ligne) ahubwo yishyura bitewe n’ibilometero yakoze.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW
ese ahandiho ntibihareba komwavuze igice cyimwe gusa