Kiyovu Sports irasaba Sugira Ernest gatanya y’ubuntu nkaho itigeze imumenya

Ishimwe Olivier Ba Ishimwe Olivier Ba
Sugira Ernest yari yakiranwe icyubahiro ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports irashaka kwigirizaho nkana rutahizamu Sugira Ernest bagatandukana nt’amafaranga y’amasezerano ndetse n’umushahara imihaye.

Kanama 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira amasezerano y’umwaka umwe. Uyu musore wari umaze igihe adafite ikipe, mu muhango wo kwerekana uyu mukinnyi, abakunzi ba Kiyovu Sports barishimye cyane bigendanye n’amateka y’ibitego uyu musore afite mu Rwanda.

Mu gihe kidatinze Sugira ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bari basinyiye iyi kipe byarangiye batemerewe gukinira iyi kipe kubera ibihano by’amadeni yari ibereyemo abahoze ari abakozi bayo.

Nyuma y’amezi asaga ane gusa Kiyovu Sports byabaye ngombwa ko itangira gutandukana na bamwe muri aba bakinnyi kubera ko bari bakeneye gukina,  aho yatije Keddy igatandukana na Mbirizi Eric, Jospin Nshimirimana bakomoka mu Burindi ndetse n’abandi.

Umukinnyi wari utahiwe yari Sugira Ernest aho yari yasabye Kiyovu Sports ko batandukana akishakira ahandi yakina mu mikino yo kwishyura.

Kuri uyu wa kane ubwo uyu rutahizamu yahuraga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ngo baganire ku buryo bwo gutandukana, Kiyovu Sports yamumenyesheje ko nta n’igiceri cy’jana bafite bamuha ko ngo bikeneye. Sugira Ernest wagombaga guhabwa miliyoni 5 zo gusinya ndetse n’umushahara w’amezi 2, yageze aho asaba ikipe ya Kiyovu Sports niba koko nta mafaranga ifite bamuha amafaranga y’amezi abiri bamubereyemo ubundi bagatandukana mu mahoro, nabyo birananirana.

Biravugwa ko Sugira watanze ikirego muri FERWAFA cy’integuza, mu gihe Kiyovu Sports yakomeza kwinangira yakitabaza inzego akaba yatanga ikirego cye muri FIFA.

Sugira Ernest yari yakiranwe icyubahiro ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *