M23 isabye abaturage gutuza “kubohora Goma byakozwe ku neza”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za M23 (Archives)

Mu masaha y’igicuku kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, 2025 umutwe w’inyeshyamba za M23/AFC wafunze ibikorwa byo mu kiyaga cya Kivu, unaba abatuye umujyi wa goma gutuza.

Bamwe mu banyamakuru baremeza ko inyeshyamba za M23 zigenzura umujyi wa Goma kugeza ubu ntibiremezwa.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 riravuga ko abatuye umujyi wa Goma basabwa gutuza, ko “kubohora Goma byakozwe ku neza, kandi ko bari kubikurikirana.”

M23 iravuga ko igihe nta rengwa cy’amasaha 48 cyahawe ingabo za Congo zikiri muri Goma cyageze ko bagomba kurambika intwaro hasi, bakaziha MONUSCO, kandi bose bakajya kuri Stade.

M23 yategetse ko nta bindi bikorwa bikorerwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Kugaba ibitero ku mujyi wa Goma byamaganiwe kure n’amahanga nk’uko byagiye bigarukwaho n’abahagariye ibihugu byabo mu kanama ka UN gashinzwe umutekano n’amahoro ku isi.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *