Umutwe wa M23 mu mirwano yabaye ku wa Gatandatu wafashe agace ka Lumbishi, gaherereye muri teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aka gace ka Lumbishi kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye arimo ayo mu bwoko bwa tourmaline, coltan, zahabu na gasegereti (cassitérite).
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2025, imirwano yakomeje. Umutwe wa M23 wateye ibirindiro by’ingabo za leta FARDC, biri ahitwa Kimoka mu misozi ya Busakara ku ruhande rwa Sake.
Mu gihe imirwano ikomeje, umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwayo nk’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, uvuga ko kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ari uko leta ya Tshisekedi yakwemera kujya ku meza amwe na wo bagahuza ibiganiro.
Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko butazigera buganira na M23 kuko ari umutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba “uterwa inkunga n’u Rwanda.”
Leta ya Congo yakunze gushinja u Rwanda gufasha M23 ariko impande zombi zikabyamaganira kure.
Imirwano ya M23 na Congo yazambije umubano w’ibihugu byombi nubwo abahuza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo impande zombi zumvikane ariko ntibyatanga umusaruro.
IMVO N’IMVANO YA BBC IRAVUGA UKO BYIFASHE
- Advertisement -
AFP ivuga ko abo yaganiriye na bo bayemereye ko umutwe wa M23 wafashe agace ka Lumbishi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30) nibwo inyeshyamba za M23 zari zinjiye muri Lumbishi agace ko muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo hari hashize igihe ingabo za Congo, FARDC zivuze ko zahagaritse imigambi ya M23 yo gufata ako gace.
Agace ka Lumbishi kari kuri Km 170 mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu.
Thomas Bakenga, Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe yabwiye AFP ko nyuma yo gufata Lumbishi, inyeshyamba zirimo zerekeza Numbi na Shanje mu misozi miremire yo muri Kalehe.
Umwe mu basirikare ba Congo utashatse kubwira amazina AFP yemeje ko izo ngabo zihanganye “n’umwanzi” muri Kalehe.
Ingabo za Congo ziterwa ingabo mu bitungu na Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abanyaburayi ziyemeje gusubirana ibice byafashwe na M23, gusa kugeza ubu ntibirakunda.
Imirwano ikaze iheruka kumvikana mu duce kuri ku rubibi rw’Intara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, ahitwa Kabingo na Ruzirantaka.
Kugeza ubu bivugwa ko abasivile barenga 200 baguye mu mirwano ya vuba, abandi barenga 600 barakomereka nk’uko byemejwe n’umwe mu bahagarariye leta ya Congo Kinshasa mu kiganiro Imvo n’Imvano gitambuka kuri BBC, abasaga 237,000 bavuye mu byabo.
Perezida Félix Tshisekedi aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko atazigera na rimwe aganira na M23 kuko ari umutwe w’ibyihebe.
Mu mpera za 2021 umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru ndetse ufata uduce dutandukanye turimo Bunagana wagize ibirindiro bikuru byawo.
UMUSEKE.RW