Inyeshyamba za M23/AFC zimaze gutangaza ko zafunze ikibuga cy’indege ndetse n’ikirere cy’umujyi wa Goma, amakuru aravuga ko inyeshyamba zigenzura ibice bimwe na bimwe bya Goma.
Uyu mutwe uyobowe na Corneille Nangaa wari watanze umuburo w’amasaha 48 ku basirikare ba Congo n’abandi bafatanya kurinda Goma kuba barambitse intwaro hasi.
Itangazo riravuga ko “Ikibuga cy’indege cya Goma gikoreshwa n’ingabo za Congo mu gupakira ibisasu byica abaturage.”
M23 yasabye ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi, iza SADC n’abacanshuro kurambika intwaro hasi no kuva ku butaka bwa Congo.
Umujyi wa Goma urimo ubwoba mu bice biberamo imirwano, bamwe mu baturage bari mu nkambi zitandukanye bongeye guhunga, kimwe na bamwe mu basanzwe muri uwo mujyi.
Ingabo za leta ya Congo zivuga ko zirinda umujyi wa Goma kugera ku musirikare wa nyuma.
M23 ifunze ikibuga cy’indege nyuma y’uko indege ya nyuma ihungishije icyiciro cya kabiri cy’abakozi ba MONUSCO.
UMUSEKE.RW