UPDATE: M23 yakoze “Operasiyo” yo gusubirana Masisi Centre

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abarwanyi ba AFC/M23 (Photo Internet)

Inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 zasubiranye agace ka Masisi Centre karimo icyicaro cya Teritwari ya Masisi, uyu mutwe wabyemeje ndetse n’igisirikare cya Congo cyemeje ko ingabo zacyo zambuwe kariya gace.

Umutwe wa M23 washyize amashusho ku rukuta rwa X agaragaza abarwanyi bawo bari kubyina intsinzi muri Masisi Centre.

Ako gace kari kamaze amasaha 24 kari mu maboko y’igisirikare cya Congo bivugwa ko cyabonye inkunga y’ingabo nyinshi zavuye i Burundi, zikaba zarabafashije no gufata agace ka Ngungu.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge yagize ati “Igisirikare (FARDC) cyari kisubije agace ka Masisi Centre, ariko abarwanyi ba M23 bari kumwe n’abafasha babo b’Abanyarwanda bari bagumanye ibirindiro bikomeye bya Kaungole, byabahaye uburyo bwo gusubira kwigarurira agace ka Masisi Centre ku manywa, ariko intambara irakomeje.”

ISESENGURA

Inkuru Yabanje: Ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demoakarsi ya Congo, zafashe centre ya Masisi , muri Kivu ya Ruguru, umutwe wa M23 waherukaga gufata.

Ni nyuma y’imirwano umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo ufatanyije na FARDC wahanganyemo na M23 ku wa Gatatu tariki ya  Mutarama 2025, mu gace  ka Ngungu, muri gurupema ya Ufamandu I

Amakuru y’ifatwa rya centre ya Masisi yemejwe na leta ya Congo aho Umuvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, mu kiganiro na Perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi yatangaje ko kugeza ubu centre ya  Masisi yamaze kujya mu maboko ya FARDC kandi ko bari kugenda bagarura aho umutwe wa M23 wari warigaruriye.

- Advertisement -

Umuvugizi wa  Wazalendo ufatanya na FARDC , Héritier Baraka, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ,RFI, ko bakoze akazi kadasanzwe, bagaruza centre ya Masisi.

Uyu yongeraho kandi atari Masisi kuko hari n’utundi duce ubu turi mu maboko ya FARDC.

Ati “ Twakoze akazi mu kugaba igitero kuri M23,kandi twafashe centre ya Masisi ,Lushebere,Kahangle (…). Dukomeje imirwano kugeza igihe tubohoje igihugu cyacu.Teritwari yose yafashwe n’umwanzi, tuzayigarura icyo byadusaba cyose.”

Umutwe wa M23 uvuga ko “ Ubusanzwe udashaka kugira agace ufata hagamijwe kubahiriza amasezerano y’amahoro, ahubwo Congo yakomeje imirwano, yirengagiza agahenge kashyizweho  ndetse ihuza imbaraga n’umutwe urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ,FDLR bari muri Masisi, aho igisirikare cyibaha ibikoresho n’imyitozo bityo ibyo bikaba biteye inkeke.

Uyu mutwe uvuga ko utabaza umuryango mpuzamahanga ukagira icyo ukora .

Mu itangazo uyu mutwe wa M23 wasohoye uvuga ko Congo ikomeje gukoresha abacanshuro b’abazungu bityo ugahamagarira umuryango w’Ubulayi  n’andi mahanga gufata ibyemezo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *