M23 yatanze amasaha 48 yo kurambika intwaro hasi ku ngabo zirinze Goma

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga bafatanya mu buyobozi bwa AFC/M23 (Photo Archives)

Umutwe w’inyeshyamba za M23/AFC watanze amasaha 48 ku ngabo za Leta zirinze umujyi wa Goma ngo zibe zarambitse intwaro hasi.

M23 ivuga ko Goma ari umujyi urimo abaturage benshi bityo ko udakwiye kuberamo imirwano, ugasaba abasirikare ba Leta kuwiyungaho.

Itangazo rivuga ko umurwanyi uzahirwanya azaraswa.

Kugeza ubu uyu mujyi wahuye n’ikibazo cyo kubura amashanyarazi bitewe n’ibikorwa remezo byangijwe n’intambara, M23 yasabye ababishinzwe gukora uko bashoboye umuriro w’amashanyarazi ukaboneka.

Kubera umutekano muke ukomeje kwigaragaza by’umwihariko muri Goma no mu nkngero zayo, hari urubyiruko rwumvikanye rusaba Perezida Antoine Tshisekedi kwegura ku butegetsi, hakajyaho ushobora kugarura amahoro.

Nubwo umutwe wa M23 uvuga ibi, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Goma, Jean-Romuald Ekuka Lipopo yavuze ko bitazorohera inyeshyamba gufata Goma.

Ati “Kurwanira mu byaro ni kimwe, no kurwanira mu mujyi ni ikindi, niba ingabo z’umwanzi zumva ko zizaza mu mujyi gutyo gusa, zikawufata mu buryo bworoshye…Bazahura n’abaturage, abapolisi n’ingabo aha ni ho hazaba irimbi ryabo.”

Ibi byanashimangiwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge wavuze ko “Intambara itarangiye ahubwo ari bwo igiye gutangira.”

VIDEO

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *