Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yavuganye na Nduhungirehe kuri telefoni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yatangaje ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe .

Gideon yavuze ko baganiriye ku bufatanye  bw’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Israel yagira uruhare mu biganiro bizatuma akarere karangwamo amahoro.

Yagize ati “Twaganiriye ubufatanye bw’ibihugu byacu ndetse n’ibibazo byo biri mu Burasirazuba bwo hagati . Namwijeje  ko igihugu cyacu kizagira uruhare mu biganiro bizatuma  habaho amahoro mu karere.”

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo by’unwihariko RDCongo habera imirwano iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibice bitandukanye .

U Rwanda na Israel bisanganywe ubushuti mu ngeri zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye gushinga imizi tariki ya 1 Mata 2019 ubwo igihugu cya Israel cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma yaho, Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Ndege RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Israel bituma umubano w’u Rwanda na Israel ukomeza gutera imbere, ubwo bufatanye bukomereza no mu zindi nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye mu bufatanye mu nzego zitandukanye harimo uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.

Ikiganiro cyabaye kuri telefoni

UMUSEKE.RW

- Advertisement -