Kwizera Emelyne wahimbwe Miss Ishanga uherutse kugaragara mu mashusho yikinisha akoresheje icupa, we na bagenzi be biyise “Rich Gang” bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina.
Yavuze ko abagize iryo tsinda batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025 aho bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.
Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang” ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni.
Abo ni Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.
Barindwi muri bo bakurikiranywe bafunze mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.
Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Abo bakobwa n’abasore, bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo kugira ngo babahe amafaranga. Bo ubwabo nibo bayifataga.
Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
- Advertisement -
RIB ivuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.
Dr. Murangira ati “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.”
Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ikindi cyaha bakurikiranywe ni icyo kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Icyaha cya nyuma bakurikiranyweho ni icyo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yasabye abayobozi batandukanye guhagurukira ikibazo cy’abantu bagenda mu mihanda bambaye ubusa kuko bihabanye n’umucyo Nyarwanda.
Yagize ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW