Bamwe mu babyeyi barerera mu bigo bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo bashimira Inzego za Polisi zafashije abana babo kugera ku Ishuri badahangayikiye muri Gare.
Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko bavuye mu ngo zabo baherekeje abana ku Ishuri, babwirwa ko muri gare ya Muhanga nta modoka baza kubona igeza abana babo ku Ishuri kubera ko hari abagenzi benshi.
Bakavuga ko bahageze basanga hari Polisi n’inzego zitandukanye z’Akarere bashakira abanyeshuri imodoka badakererewe.
Masabo Pascal umwe muri abo babyeyi avuga ko atatinze muri gare kuko yahageze Polisi igafata abana be ibashyira mu modoka.
Ati’ Mu bafashije abanyeshuri harimo n’Umuyobozi wa Polisi mubabwire ko twashimye serivisi bahaye abana n’ababyeyi bari baherekeje abana’.
Mukamana Sophie wo mu Murenge wa Rukoma avuga ko yahagurutse iwe mu rukerera yerekeza i Muhanga ageze muri gare abaturage bamubwira ko atagomba guhangayika ashakira umwana we imodoka kuko Polisi ihari ngo imufashe.
Ati ‘Ntabwo nahatinze nahise nsubira mu rugo mu njya guhinga.’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko hari itangazo Polisi ku rwego rw’Igihugu yabanje gusohora rishishikariza abatwara ibinyabiziga korohereza abanyeshuri mu ngendo zibasubiza ku mashuri.
Ati ‘Ubu butumwa bwahawe abatwara abanyeshuri mu bigo bitandukanye abagenzi bategeramo imodoka(Gare) ndetse no ku mihanda’.
- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi akavuga ko bakurikiranye iki gikorwa ko cyagenze neza, ubu abanyeshuri benshi bageze ku bigo.
Nubwo bimeze bityo ariko, abagenzi basanzwe barimo kugorwa no kubona amatike y’imodoka bakavuga ko izo basanzwe batega zatwaye abanyeshuri.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.