Muhanga: Abatorewe kuyobora abagore bahawe umukoro wo gukemura ibibazo

Abatorewe kuyobora Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, bahawe umukoro wo gukemura no kurandura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda.

Mu matora y’Abagize Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere,  Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline,  yasabye abatorewe kuyobora urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi gushora ingufu mu gukemura ibibazo byugarije bamwe mu baturage bahereye ku nkingi enye.

Kayitare avuga ko nta rwitwazo abagore batowe bakwiye kugira kuko ihezwa abagore bakorerwaga mu myaka ya kera ubu ryakuweho kuko umugore ubu afite ubushobozi bwo kujya mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Ati “Ndashimira Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame kuko niwe wahaye umugore ijambo, abatowe uyu munsi turabasa gukemura ibibazo bibangamiye imwe mu Miryango.” 

Kayitare akavuga ko mu byo bagomba kwitaho harimo gukemura amakimbirane, kuyifasha kwivana mu bukene, gusubiza  ku ishuri abana batiga n’ibindi bidindiza  Umuryango Nyarwanda bituma udaterimbere.

Ingabire Marie Solange watorewe Umwanya w’Ubukungu avuga ko bafite  ubushobozi n’ubushake bwo kwita ku bibazo imwe mu miryango ifite harimo ibibazo by’ihohoterwa n’ubukene ndetse n’ibindi bibazo bituma Umuryango udatera imbere.

Ati “Urugaga rw’abagore rwaduhaye imbaraga, ubumenyi n’ubushobozi urubuga twahawe ntabwo twarupfusha ubusa.” 

Avuga ko abatorewe iyi myanya bagomba kuba intangarugero cyane muri iyi myaka itanu  ya manda batorewe.

Ati “Icy’ingenzi tuzitaho ni uguhindura imyumvire bakumva ko igihe tugezemo ibyiza twifuza n hagomba kuba  ubufatanye nabo bakabigiramo uruhare.”

- Advertisement -

Perezida w’Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, Niyonsaba Marthe, avuga ko impanuro Chairman w’Umuryango yabahaye bazizirikana.

Niyonsaba avuga ko ubukangurambaga aribwo bazashyiramo imbaraga kurusha ibindi.

Ati “Tuzigisha iyi Miryango ifite ibibazo by’amakimbirane ko gukemura byugarije Umuryango bihera ku mugore kuko iterambere ritashoboka atari we rihereyeho.”

Abatorewe iyi myanya bibukijwe ko badakwiye kwibagirwa ko ibyagezweho byubakiye k’ubumwe n’ubudaheranwa  Abanyarwanda bahisemo.

Muri barindwi batorewe kuyobora Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi harimo ushinzwe Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Ubutabera, Imiyoborere myiza, hatowe kandi batatu bagize biro ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’abagore ku rwego rw’Akarere.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abatorewe iyi myanya kwita ku bibazo bivugwa mu Muryango Nyarwanda
Amatora y’abagize Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, yabanjirijwe n’andi yahereye mu Midugudu, Utugari no mu Mirenge
Amatora y’abagize Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, yabanjirijwe n’andi yahereye mu Midugudu, Utugari no mu Mirenge

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga