Muhanga: Umubyeyi wabyaye impanga z’abana batatu agiye gufashwa

Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga,  wemeye guha ubufasha Umubyeyi wabyaye impanga z’abana batatu akabura amashereka.

Ayingeneye Joséphine, umubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko, aherutse kubyara impanga z’abana 3 akavuga ko  abaganga bamutegetse kujya agura amata y’ibihumbi 28 frws buri cyumweru.

Ayingeneye  usanzwe ari umwarimukazi mu Ishuri ribanza rya Gahogo ari naho acumbitse, avuga ko nta mashereka afite yo gutunga abana be yabyaye.

Avuga ko umutware we akora akazi ko kurinda imwe mu mabanki yo mu Mujyi wa Muhanga(Umusekirite) inzu batuyemo bakaba bayikodesha.

Ayingeneye avuga ko amashereka yari asanganywe atari macye kuko yonkeje umwana wabo w’imfura ucutse.

Ati “Abaganga bambwiye ko ngomba kujya ngura amata y’abana buri cyumweru ahwanye na 28000frws, ayo mafaranga ntabwo twayabona kubera ubushobozi bucye.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari n’ifunguro abaganga bamusabye kujya afata kugira ngo abana babone amashereka.

Ati “Gutunga aba bana bisaba ubundi bufasha tudafite kuko bonkaga ntibahage.”

Avuga ko amafaranga arimo kugura amata batayabona keretse umushahara bahabwa bagiye bawuguramo amata gusa.

- Advertisement -

Yavuze ko abamenye amakuru ko yabyaye batatu adafite amashereka ahagije yo kubonsa, aribo bagerageje kumuhemba bituma abana be batagira ikibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye UMUSEKE ko nta makuru bamenye ko uyu mubyeyi yabyaye impanga z’abana batatu.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko impamvu bitamenyekanye ari uko ari umukozi wa leta usanzwe ahemberwa ukwezi.

Ati “Umurenge ugira amafaranga ahabwa abatishoboye bafite ibibazo bitandukanye.”

Nshimiyimana avuga ko hari n”ubundi bufasha buhoraho bazaha uyu mubyeyi kugira ngo abana be babashe gukura neza.

Ati “Abana si abo Umuryango gusa ahubwo ni ab’ igihugu ntabwo twamutererana.”

Gitifu avuga ko batashyira uyu mubyeyi ku rutonde borozwa muri gahunda ya Girinka, kuko nta mukozi wa leta uyihabwa usibye abaturage batishoboye.

Umurenge wa Nyamabuye uvuga ko muri iyi Ngengo y’imali y’uyu mwaka wa 2024-2025  bageneye  abaturage bagera kuri 381 inkunga  itandukanye igamije kubavana mu bukene.

Ayingeneye Joséphine, umubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko, aherutse kubyara impanga z’abana 3

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga