Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports – AMAFOTO

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona, ikipe ya Mukura VS yari yahawe agahimbazamusyi gatubutse, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ihagarika umuvuduko w’iyi kipe yo mu Nzove itaherukaga gutsindwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya Mukura VS, yakiriye Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona. Abakunzi ba Gikundiro benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bari baje kwihera ijisho ku bwinshi, ariko na bake bihebeye Mukura, bari bahabaye.

Ni umukino wari ufite igisobanuro ku mpande zombi, cyane ko ku ruhande rwa Gikundiro, yifuzaga gukomeza gutsinda kugira ngo ikomeze iyobore urutonde rwa shampiyona, mu gihe Mukura VS na yo yari ikeneye amanota yo kuyivana ku mwanya wa munani.

Mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, abakinnyi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, buri umwe yari yemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 200 Frw mu gihe baba bashije gutsinda uyu mukino wari uhanzwe amaso na benshi.

Umukino watangiye harimo kubanza kwigana ku mpande zombi, cyane ko bitewe n’uko haguye akavura katumye ikibuga kinyerera. Rayon Sports yakoreshaga imipira ica kuri Bagayoko na Iraguha ariko ba myugariro ba Mukura, bari bahagaze neza ku buryo batatumaga imipira itinda inyuma.

Uko iminota yicuma, ni ko umukino warushaho ugenda uzamura urwego ari na ko amakipe yombi agerageza gushaka ibitego ariko buri yose yari maso. Mukura yakomeje kwisirisimba imbere y’izamu rya Rayon Sports, yaje gufungura amazamu ku munota wa 39 ku gitego cyatsinzwe na Jordan Nzau Ndimbumba nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Zuberi.

Nyuma y’iminota itatu gusa, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yahise ibona izamu nanone ku gitego cyatsinzwe na Niyonizeye Fred nyuma y’umupira yabanje guterera mu ruhande rw’iburyo ugarurwa na ba myugariro Gning ariko urongera umusanga aho yari ahagaze awusubiza mu izamu ryarimo Khadime.

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, Mukura yahise ibicunga neza kugeza iminota 45 irangiye, maze igice cya mbere kirangira iri imbere n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza wa Rayon Sports, yahise akora impinduka akuramo Richard, Iraguha Hadji na Ishimwe Fiston, basimburwa na Muhire Kevin, Niyonzima Olivier na Aziz Bassane. Aba basabwaga gufasha Gikundiro kubona ibitego yatsinzwe ndetse ikarenzaho ikabona intsinzi.

- Advertisement -

Ku munota wa 49, umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Mazimpaka André, yeretswe ikarita itukura nyuma yo kutishimira ibyemezo bya Mulindangabo Moïse. Gusa ku wa 53, Gikundiro yahise ibona penaliti yakorewe Bassane, maze rutahiza Ngagne ayitsinda neza.

Mukura igitsindwa igitego, yahise ikora impinduka ikuramo Nsabimana Emmanuel na Hakizimana Zuberi, basimbuwe na Sunzu. Iyi kipe na yo yahise yongera kwihutisha imipira igana imbere.

Ku munota wa 63, Khadime yatabaye Rayon Sports, ku mupira wari utakajwe na Roger mu kibuga hagati, usanze Sunzu wari inyuma y’urubuga rw’amahina, ashaka gutungura uyu munyeza ariko uyu munyezamu ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Uko iminota yicumaga, ni ko abasore ba Afahmia Lotfi utoza Mukura, bakomezaga guha akazi gakomeye aba Robertinho, bo bari ku gitutu. Ku munota wa 78, Gikundiro yongeye gukora impinduka, ikuramo Bagayoko na Ganijuru bahise basimburwa Rukundo na Nsabimana Aimable. Izi mpinduka zasobanuraga ko Aimable agomba kujya ku ruhande rw’iburyo rw’inyuma.

Mukura yakomeje gucunga igitego cya yo kimwe cyakoraga ikinyuranyo muri uyu mukino, iminota 90 irangira itahanye amanota atatu y’umunsi ku bitego 2-1. Yahise igira amanota 21 ijya ku mwanya wa karindwi ivuye ku wa munani. Rayon Sports yo yagumye kuyobora urutonde by’agateganyo n’amanota 36 mu mikino 15.

Undi mukino uhanzwe amaso kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ni uzakinwa ejo Saa Cyenda z’amanywa, ukazahuza Amagaju FC na APR FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports XI: Khadime, Serumogo, Omar Gning, Diagne, Ganijuru, Kanamugire Roger, Richard Ndayishimiye, Adama Bagayoko, Ishimwe Fiston, Iraguha Hadji, Ngagne.

Mukura VS XI: Sebwato Nicolas, Rushema Chris, Niyonzima Eric, Abdul Jalilu, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Nisingizwe Christian, Niyonizeye Fred, Nzau Jordan, Nsabimana Emmanuel, Mensah Boateng.

Igitego cya Ngagne nta bwo cyari gihagije
Cpt [Rtd] Uwayezu wayoboye Rayon Sports, yari yaje kuyishyigikira
Richard yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Jordan Nzau ubwo yari amaze gutsindira Mukura VS igitego cya mbere
Abakunzi ba Mukura nta bwo bayitengushye
Khadime ntacyo yimye Gikundiro ye
Mukura yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports
Ntiwari umunsi mwiza kuri Rayon Sports

UMUSEKE.RW