Mutesi Jolly yavuze ko gukundana n’umujejetafaranga ari ‘Ibihuha’

Nyampinga w’u Rwanda wo mu mwaka wa 2016,Mutesi Jolly, yateye utwasi abavugaga ko ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Tanzania witwa Lugumi Saidi Hamad,  ahishura ko imbuga nkoranyambaga ze zinjiriwe.

Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi .

Uyu munyamahanga yagaragaza uburyo gukundana na Mutesi Jolly ntako bisa, undi aza yerekana ko “umutima yafungiranye .”

Icyakora nyampinga w’u Rwanda yateye utwatsi iby’aya makuru ndetse anahishura ko imbuga nkoranyambaga ze zinjiriwe.

Abinyujije kuri X yahoze ari twitter yagize ati “Ndabamenyesha  ko amakuru muri kubona ku mbuga nkoranyambaga ko ndi murukundo atari yo ! konti zanjye zinjiriwe.”

Mutesi Jolly avuga ko kugeza ubu  ataragira umuhamagaro w’urukundo ariko yiezeye ko igihe ni kigera azakunda.

Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”

Yakomeje ati “Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi nizo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.”

Abantu bakimara kumva ko uyu mukobwa w’uburanga yaba ari mu rukundo n’uyu muherwe, inkuru bayisamiye hejuru ndetse bagaragaza uburyo batumva ko nawe yakunda cyane ko yakunze kugaragaza ko atabikozwa.

- Advertisement -

Lugumi Saidi Hmad uvugwa mu rukundo na Jolly ni umugabo w’imyaka 52 akaba ari umwe mu baherwe bakomeye muri Tanzania .

Uyu mugabo afite ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n’iperereza.

UMUSEKE.RW