Nkundabera na Nirere begukanye ‘Heroes Cycling Race 2025’ itangira umwaka w’igare – AMAFOTO

Ishimwe Olivier Ba Ishimwe Olivier Ba

Nkundabera Eric ukinira Ikipe y’Igihugu mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore, begukanye isiganwa ry’amagare ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu “Heroes Cycling Race 2025” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu, ryitabiriwe n’abakinnyi 118 mu byiciro bitandukanye, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Ni isiganwa ryabereye mu Karere ka Gasabo, aho ryahagurukiye ndetse rikanasorezwa i Remera ahari Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, abakinnyi bakinira mu nzira y’ibilometero 6,8.

Icyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 cyakoze intera y’ibilometero 136, ingimbi n’abagore bakora ibilometero 102 mu gihe abakobwa batarengeje imyaka 23 n’abangavu bakinnye ibilometero 68.

Mu bagabo bazengurutse inshuro 20, Nkundabera Eric w’Ikipe y’Igihugu yarushije imbaraga abo bari kumwe, yegukana isiganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 53.

Nkundabera Eric abenshi bavuzeko yatunguranye, mu gihe we avuga ko imyitozo amazemo iminsi ariyo yamuhesheje umwanya wa mbere

Ibi bihe yabinganyije na Gahemba Barnabé wa Java-InovoTec ndetse na Nshutiraguma Kevin wa Team Amani aho ikinyuranyo cyabaye ibice by’amasegonda.

Mu bakinyi 64 bakinnye muri iki cyiciro, 59 barimo ab’Ikipe y’Igihugu iri kwitegura Tour du Rwanda ni bo basoje.

Nirere Xaverine uheruka kongera amasezerano muri Team Amani yo muri Kenya, yongeye kwigaragaza mu bagore, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 57 n’amasegonda 58, arusha hafi iminota ine Mwamikazi Jazilla wabaye uwa kabiri mu gihe Ntakirutimana Martha bakinana muri Ndabaga Women Team yabaye uwa gatatu.

Nirere iyi ni inshuro ya 3 yikurikiranya yegukanye isiganwa rya Hereos Cycling Cup

Mu ngimbi zakinnye intera ingana n’iya bashiki bazo, Tuyipfukamire Aphrodice ukinira Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere yakoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 10, asiga amasegonda ane Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs na Ntirenganga Moses bakinana. Abakinnyi barindwi ni bo batasoje muri iki cyiciro cyari kigizwe n’abakinnyi 33.

- Advertisement -

Mu bangavu 13 bakinnye ndetse bagasoza, Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 52, akurikirwa na Irasetsa Amina wa Bike for Future CT mu gihe Nyiribambe Akelyne wa Bugesera Cycling Club yabaye uwa gatatu.

Yvonne asanzwe yitwara neza mu marushanwa akinirwa imbere mu gihugu

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Akenshi iri siganwa niryo ritangira umwaka w’imikino w’amagare mu Rwanda

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Uwayezu François Régis ari mu bashyitsi bakuru bitabiriye iri siganwa

Nshutiraguma Kevin nibwo yuriye umwanya w’ibihembo kuva yatangira gukina mu bakinnyi bakuru

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *