Nyanza: Abagore batatu bafashwe bakekwaho gucuruza urumogi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abantu batatu  bafashwe bakekwaho gucuruza urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi.

Abafashwe bafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa   Busasamana mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Mukoni.

Bose bakekwaho gucuruza urumogi no kurukwirakwiza.

Amakuru UMUSEKE wamenye yatanzwe n’abaturage, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Ingabire Françoise w’imyaka 18,Nikuze Beatrice w’imyaka 50 n’uwitwa Mugiraneza w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana kugira ngo bakurikiranywe mu mategeko.

Ati “Polisi igira inama abatekereza nk’abariya kubireka ,bagashaka amafaranga mu nzira ziboneye, Polisi yongeye kwibutsa kandi ko  itazihanganira na gato utekereza wese kwishora mu byaha.”

Polisi kandi ishimira abaturage ubufatanye bwabo mu gutanga amakuru ajyanye n’icyahungabanya umutekano cyose.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -
Igitekerezo 1
  • Barebe nomuri Kibirizi mukagari ka rwaso barucuruza kumugaragaro, nomuri Muyiranaho nuko. Bazahagere barebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *