Umunya-Afurika y’Epfo, Percy Tau yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Qatar SC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Qatar.
Guhera muri 2021 kugeza 2024, Tau yakiniraga Al Ahly yo mu Misiri, yagiyemo avuye muri R.S.C. Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30, yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Qatar SC yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Qatar. Ni amasezerano arimo ingingo yo kuba yakongerwa akagera ku myaka ibiri mu gihe yaba yitwaye neza.
Percy Tau, ni umwe mu bakinnyi bakomoka ku Mugabane wa Afurika, bakinnye muri za shampiyona zikomeye zirimo iy’u Bwongereza ubwo yakiniraga Brighton & Hove Albion F.C. muri 2018-2021.
Ni umukinnyi ukina uca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi. Mu 2015, ni bwo yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo [Bafana Bafana].
UMUSEKE.RW