Perezida KAGAME yatanze umucyo ku bacuruzi basabwa ubukode mu madolari

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko abacuruzi bishyuza ubukode mu madolari bigomba gucika kuko bidakurikije amategeko.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Hashize igihe bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali ahazwi Downton, bavuga ko basabwa amafaranga y’ubukode mu madolari bityo bikabateza igihombo.

Umwe mu bacuruzi wigeze kuvugana na Radio/TV Isango Star yagize ati “Biratubangamiye cyane, biduteza igihombo ku rwego ruri hejuru. Niba uyu muryango naratangiye kuwishyura idolari riri kuri 700 uyu munsi rikaba riri kuri Frw 1400 byikubye kabiri, natangiye nishyura ibihumbi 480Frw ubu ndishyura miliyoni irenga. Sinzi umuntu wazanye itegeko ryo kuvuga ngo idolari ntirikishyurwe mu bucuruzi niba azi ko Downtown itwishyuza mu madolari, kereka niba Downtown iri hejuru y’uwashyizeho iryo tegeko.”  

Undi na we ati “Nkodesha inzu mu madolari kandi njye abakiriya banyishyura mu manyarwanda, ni ikibazo gikomeye.”

Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME , yatangaje ko abo bacuruzi batagakwiye kwishyuzwa mu madolari kuko ba nyiri nzu na bo bishyura umusoro mu mafaranga y’u Rwanda bityo bigomba guhagarara.

Yagize ati “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa nko mu madolari, mu ma Euro cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu madolari, yishyura mu manyarwanda.”

Yakomeje ati “Ntabwo ari byo, ntabwo uwo umuntu ashyiraho  ko agomba kwishyurwa ubukode cyangwa iki mu madolari, na we aba akwiye kwishyura mu madolari imisoro yishyura. Ariko ibyo byose biba bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwa, uko ni nko kwica amategeko, iyo bishe amategeko bakabihanirwa.”

Ati “Umurongo wo urahari kandi twifuza ko ugomba kuba ukwiye gukurikizwa, navuga ko bikwiye kwihuta, ni cyo cyangombwa, bigacika burundu.”

- Advertisement -

Itegeko no 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga banki nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, riteganya ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.

Banki nkuru y’ u Rwanda iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amanyamahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.

UMUSEKE.RW