Umutwe wa M23 nyuma yo gufata ibice bitandukanye no kugaragaza ko ishobora gufata umujyi wa Goma, amatangazo akomeje kwisukiranya, umuhuza mu kibazo cya Congo n’u Rwanda yasabye abahanganye kujya mu biganiro.
Perezida wa Angola yavuze ko ahangayikishijwe n’imirwano mishya, aho umutwe wa M23 wafashe “mu buryo butemewe” uduce twa Sake na Minova.
Yavuze ko hashobora kubaho kurenga imbibi kw’intambara ikagira ingaruka mbi cyane ku mibereho y’abantu by’umwihariko abari mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yavuze ko yamagana ibikorwa bya M23 n’abayifasha kuko bishyira mu kaga intambwe yari yatewe mu biganiro bya Luanda bigamije gukemura ikibazo mu nzira y’amahoro, bityo bikaba bishyira mukaga umutekano wose w’akarere k’ibiyaga Bigari.
Angola irasaba abahanganye kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kurinda abasivile no kubungabunga ubuzima bw’abasirikare bari mu kanama gahuriweho kagamije kugenzura ibiba (MAVR), kakaba gakuriwe n’umusirikare mukuru wo muri Angola.
Perezida Lourenço yagaragaje ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bitazakemuka binyuze mu ntambara, agasaba impande zihanganye kwihutira kujya ku ntebe y’ibiganiro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Thérèse Kayikwamba ari i New York muri Leta zunze Ubumwe za America aho yabashije kumvisha amahanga ko hakenewe inama yihutirwa yiga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama byamaze kwemezwa ko izaba ku wa Mbere.
Kugeza ubu Perezida Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko atazigera yicarana na M23 yita umutwe w’iterabwoba, ko abona izi nyeshyamba zitabaho ahubwo ari u Rwanda ahanganye na rwo ndetse ko ari rwo bazaganira.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW