Perezida Ramaphosa yahamagaye KAGAME kuri Telefoni

Perezida wa Afurika yEpfo, CyrilRamaphosa, yavuganye kuri telefoni na mugenzi we w’u Rwanda,Paul Kagame,baganira  ku bibazo by’umutekano mucye muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Afurika y’Epfo, bivuga abayobozi bombi baganiriye “ Ku mirwano iri kwibasira abagize ingabo z, z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC)  ziri kugwa mu butumwa bw’amahoro muri Congo.”

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko “  Bifuza ko imirwano yahagarara, ibiganiro by’amahoro bikubahirizwa ku mpande zihanganye.”

Ingabo z’Afurika y’Epfo zisanzwe ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).

Kuwa 25 Mutarama 2025, Ihuriro ry’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri huriro rizwi nka SANDU ryasobanuye ko aba basirikare bishwe tariki ya 23 Mutarama, hakomereka bagenzi babo 14.

Kuri ubu bamaze gutakaza abasirikare barenga 10 baguye mu mirwano ingabo za leta zihanganyemo na M23.

Imirwano ikomeye ku munsi wejo yabereye  i Goma aho uyu mutwe wa M23 umaze amasaha arenga 48 afashe uyu Mujyi .

Mu masaha ya nimugoroba y’ejo tariki ya 27 Mutarama 2025, nta mirwano yumvikanaga. Gusa bamwe mu ngabo za FARDC bari batangiye guhungira mu Rwanda.

- Advertisement -

Kugeza ubu ntibizwi niba ingabo za SADC zirimo n’iza Afurika y’Epfo zikomeza kurwana ku ruhande rwa leta cyangwa niba zisubira mu bihugu byabo nyuma yaho uyu mutwe wa M23 utangaje ko wafashe Goma .

UMUSEKE.RW