Perezida wa Kiyovu Sports yahumurije Abayovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, yasabye abakunzi ba yo kurushaho kuyiba hafi cyane mu mikino yo kwishyura, abizeza ko nibafatanya ikipe bakunda itazamanuka mu cyiciro cya kabiri n’ubwo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Mu gihe amakipe yitegura imikino yo kwishyura izatangira mu ntangiriro za Gashyantare 2025, abakunzi ba Kiyovu Sports ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri, bakomeje kugira impungenge z’aho ikipe bihebeye iri, cyane ko yo itemerewe kongeramo abakinnyi kubera ibihano yafatiwe na FIFA.

Ubwo yaganiraga na B&B Kigali Fm, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko imikino ibanza itababereye myiza ariko ko mu yo kwishyura, bafashe ingamba nshya zizatuma babona amanota.

Yagize ati “Imikino ibanza mwese mwarabibonye yaba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo. Ariko 2025 muze dufatanye kuko tuzanye imigambi mishya kugira ngo tuzamuke ku rutonde n’ubwo twarangije turi ku mwanya wa nyuma.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hamwe no gufatanya, bazatangirana imbaraga imikino yo kwishyura kandi we n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe, bagiye kwerekana ko hari icyo bakoze batari bicaye. Yavuze kandi ko imikino yo kwishyura, abantu bazabona Kiyovu Sports itandukanye n’iyo babonye mu mikino ibanza.

Ati ”Turifuza gukora neza kurushaho, kandi noneho dufite n’ibyo tuvugiraho ndetse twerekana mu kibuga ku buryo twizera ko bitadinze bizagaragara ko dufite imbaraga zo kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona.”

Nkurunziza yemera ko uyu mwaka w’imikino 2024-25, wabagoye cyane ariko nanone bidasobanura gushyira amaboko mu mufuka cyangwa kuyamanika ngo bemere ko batsinzwe hanyuma ikipe ijye mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Umwaka wa 2024-25, twagize ibihe bigoye ariko ubu tuzanye izindi mbaraga nshyashya kandi tuzanye ibyiringiro bishya kugira ngo iyi mikino yo kwishyura n’igikombe cy’Amahoro bizatugendekere neza kurushaho.”

Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu mikino 15 y’igice kibanza cya shampiyona. Ifite umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro mu mikino y’icyiciro cya kabiri mu iy’ibanze y’iri rushanwa, izawukina na Rutsiro FC ejo kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Ubanza, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

- Advertisement -

Ingimbi zitarengeje imyaka 20 z’iyi kipe, zatangiye shampiyona y’ingimbi, zitsinda Gicumbi y’abatarengeje imyaka 20, ibitego 13-0.

Abayovu basabwe kurushaho kuba hafi y’ikipe ya bo mu mikino yo kwishyura ya shampiyona
Umuyobozi wa Kiyovu Sports, yijeje Abayovu ko bazabona Kiyovu itandukanye n’iyo babonye mu mikino ibanza ya shampiyona

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *