Polisi ishima uko umutekano wagenze mu minsi mikuru

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru ko umutekano wagenze neza mu minsi mikuru

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ishima uko   umutekano wagenze neza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani .

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru ko kuri Noheli habaye impanuka ebyiri zaguyemo abantu babiri mu gihe ku Bunani nta mpanuka ikomeye yabaye.

Yongeyeho ko ugereranyije n’ibikorwa byari biteganyijwe mu minsi mikuru harimo ibitaramo  bitandukanye muri rusange umutekano wagenze neza.

Yagize ati“Ugereranyije ibikorwa byari biteganyijwe, ibitaramo byari biteganyijwe hirya no hino cyane cyane iby’iyobokamana, ibyo guturitsa ibishashi byateguwe mu gihugu, ukareba umubare w’abantu bari barabyitabiriye na gahunda yo gufatira imodoka ahari hateganyijwe, urujya n’uruza rw’abantu ukuntu bagendaga, mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza.”

ACP Rutikanga avuga ko mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri zikomeye mu gihe ku Bunani nta mpanuka yabaye mu gihugu hose.

Ati “Mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri nka Bonane ubwayo nta mpanuka yabaye, iyo mvuze impanuka ntabwo ari impanuka zikomeye cyane cyangwa zikomerekeramo abantu cyangwa bakaba bahasiga ubuzima.

Ntabwo navuga impanuka aho imodoka zikozanyaho bagapima, bakagenda, cyangwa umumotari ukoza ku modoka bagapima bakagenda.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hagati y’itariki ya 23 Ukuboza n’itariki ya 1 Mutarama 2025, muri rusange habaye impanuka 14.

Abantu 16 nibo bakomeretse muri izo mpanuka  harimo babiri bazipfiriyemo mu ijoro rya Noheli no ku munsi wayo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *