RDC: Leta yafunze Abashinwa ibashinja kwiba Zahabu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abashinwa batatu bafashwe

Abategetsi ba Congo bavuga ko Abashinwa batatu batawe muri yombi bafite ibipande 12 bya zahabu n’amadolari y’Amerika 800,000 ‘cash’ mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ayo madolari angana na miliyari imwe uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Jean Jacques Purusi yavuze ko iyo zahabu n’ayo madolari byari bihishe munsi y’intebe z’imodoka bari barimo kugendamo.

Yavuze ko igikorwa cyo guta muri yombi abo bagabo cyari cyagizwe ibanga nyuma yuko mu gihe cya vuba aha gishize irindi tsinda ry’Abashinwa rishinjwe kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri ako gace.

Uburasirazuba bwa DR Congo bukize cyane kuri zahabu, diyama n’amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora za batiri za telefone zigendanwa n’iz’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.

Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b’iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y’agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.

Guverineri Purusi yavuze ko bamwe muri aba bakora ubucuruzi bw’aya mabuye y’agaciro gakomeye bafitanye umubano mwiza n’abantu bakomeye bo mu murwa mukuru Kinshasa, ndetse ko iyi ari yo mpamvu iki gikorwa gishya cyo guta muri yombi aba cyari cyagizwe ibanga.

Yavuze ko bari bahawe amakuru ndetse ko iyo zahabu n’ayo madolari byabonetse gusa nyuma yo gusaka byimbitse iyo modoka aho muri teritwari ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Epfo, hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Ntiyavuze ingano nyirizina ya zahabu yafashwe.

- Advertisement -

Mu kwezi gushize, Giverineri Purusi yabwiye abanyamakuru ko yatangajwe nuko Abashinwa 17, bari batawe muri yombi bashinjwa ko bari bafite ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barekuwe bakemererwa gusubira mu Bushinwa.

Yavuze ko ibyo byabangamiye umuhate wo gusukura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwa DR Congo ruzwiho imikorere irimo amanyanga.

Ambasade y’Ubushinwa nta cyo yatangaje kuri ibyo birego.

Uko gutabwa muri yombi kubaye mu gihe imirwano ikomeje bya hato na hato mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho umutwe  wa M23  wafashe ibice binini by’iyo ntara.

Abashinwa bafatanywe zahabu n’amadolari ibihumbi 800$
Bafatanywe amadolari menshi na zahabu
Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Jean Jacques Purusi

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *