Réseau des femmes yishimiye impinduka ku gukuramo inda kwemewe mu Rwanda

UMUSEKE UMUSEKE

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, utangaza ko wishimiye impinduka zakozwe mu Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Kugeza ubu, abifuzaga serivisi yo gukurirwamo inda bakagorwa no kuyihabwa, boroherejwe, kuko igiye kujya itangirwa no ku bigo nderabuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kwemerera Ivuriro ryigenga (Clinic) ryujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma y’uko iteka rigena ibisabwa kugira ngo muganga akuriremo inda rihinduwe.

Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ingingo yaryo ya gatanu. Ryavugaga ko “Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.”

Kugeza ubu iyo ngingo yahindutse mu Igazeti ya Leta n⁰ 50 yo ku wa 9/ 12/ 2024.

Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Ingingo yaryo ya mbere ivuga ku kigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda, ivuga ko Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gikora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike.

Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera ‘kilinike’ yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa”.

- Advertisement -

Bivuze ko ubu Ikigo Nderabuzima cyujuje ibisabwa gishobora kwemererwa na Minisiteri y’Ubuzima, kigakorera umuntu igikorwa cyo gukuramo inda nyuma yo gusuzuma ibisabwa, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Iteka rya Minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga kogukuramo inda bikorwa ku mpamvu zikurikira:

Kuba umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.

Hari ingingo kandi ivuga ko mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda agomba gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima no gukora isuzuma rusange.

Usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.

Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo.

Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana niko kugenderwaho.

Impinduka zanyuze Réseau des Femmes

Uyu muryango kuva mu 2023 wakoze ubuvugizi inshuro enye, harimo n’inama yahurije hamwe imiryango itegamiye kuri Leta n’inzego z’ibanze.

Hari inshuro ebyiri bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko, tariki ya 1 Werurwe 2014 na tariki ya 29 Ugushyingo 2024.

Aho hose berekanaga ibyuho biri mu mategeko ku byerekeranye no kugera kuri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, n’imbogamizi umwana utarageza ku myaka y’ubukure ahura nazo mu guhabwa serivisi yo gukurirwamo inda.

Ubwo buvugizi bwakozwe binyuze mu mushinga wa SDSR, Réseau des Femmes ikora ku bufatanye na AMIE iterwa inkunga na Global Affairs Canada.

Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaveline, nk’umwe mu miryango yakoze ubukangurambaga ngo iri teka rihindurwe, yabwiye UMUSEKE ko ubu bishimira ko serivisi yo gukuriramo inda ishobora gutangirwa ku bigo nderabuzima.

Avuga ko mbere iyi serivisi itangirwa ku bitaro byagoraga uwifuza kuyihabwa, akaba yashoboraga kuyigeraho amategeko atabimwemerera, kuko igihe cyagenwe n’itegeko cyashoboraga kumurengana.

Ati ‘Kugira ngo umuntu ukeneye serivisi agere ku bitaro habagamo imbogamizi, ariko kuba bishobora gukorerwa ku kigo nderabuzima habayeho koroshya, kugira ngo iyo serivisi iboneke hafi nta mananiza.’

Akomeza agira ati: ‘Ubu kuko byagiye hafi ni amahirwe kuri izo serivisi, ariko na none muri Réseaux des Femmes turashishikariza abantu kwirinda, ndetse tugakumira ihohotera rishingiye ku gitsina aho abana bakomeje guterwa inda z’imburagihe.’

Uwimana yakanguriye abantu gukoresha ubwirinzi bwatuma birinda gusama mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina, nko gukoresha agakingirizo.

Ati ‘Rwose turakangurira abantu kwirinda ikintu cyo gusama inda batifuza, kuko kuzikuramo atari umuti wa mbere; umuti wa mbere ni ukutazisama.’

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023.

Ababarirwa muri 60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.


Uwimana Xaveline, Umuyobozi mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *