RIB yakebuye abaturage bitwaza gusenga “bakigomeka kuri gahunda za Leta”

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Aba baturage ngo basengera mu itorero ryitwa "Abera"

Nyamasheke: Abantu batanu baherutse gufatwa basengera mu rugo rw’umuturage binyuranyuje n’amategeko beretswe itangazamakuru bambaye amapingu, bakekwaho kwigomeka kuri leta.

Abantu bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage biyise “Itorero ry’Abera”. Ni abo mu kagari ka Muyange, Umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke.

Ku wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, nibwo ku bufatanye bw’akarere ka Nyamasheke, Polisi y’igihugu n’urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB), bariya baturage bivugwa hari zimwe muri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza Leta yashyizeho  batumva neza, zirimo Girinka no gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante).

Bo ngo bumva ko iterambere ryabo rituruka ku Mana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu butumwa yatanze yasabye abaturage kwirinda kwigomeka ku buyobozi bitwaje amasengesho.

Ikindi ni uko abaturarwanda basabwe kudafata abakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi basengera ahatemewe nk’abahowe Imana.

Dr Murangira B.Thierry yagize ati “Ubutegetsi bwose bushyirwaho n’Imana niba udashaka kubaha amategeko abugenga nawe ntabwo waba usenga Imana.”

Icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi giteganywa n’ingingo ya 230 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo igira iti “Umuntu urwanya ku buryo ubwo aribwo bwose, unanirana bya kiboko, atubahiriza amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.” 

- Advertisement -

Abakurikiranywe iki cyaha barimo abagore babiri, n’abagabo batatu. Bacumbikiwe kuri RIB, sitasiyo ya Shangi, mu gihe Dosiye  yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW/ NYAMASHEKE.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *