Ruhango: Hagaragajwe akamaro k’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagaragaje inyungu abacuruzi bakura mu bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.

Mu isengesho ngarukakwezi ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Mujyi wa Ruhango, Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko abafite amahoteli, moteli, Resitora n’amacumbi babona inyungu zishingiye ku mafaranga abaje mu isengesho babaha bashaka serivisi zitandukanye.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko ubu bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana n’abakristo baryitabira, byatumye abashoramari bagira ibitekerezo byo kuhashyira ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho.

Ati:’Hari Hoteli y’umushoramari imaze kuzura, iyi ikaziyongera inyubako ya Gare n’abandi bafite intego yo kongera amahoteli mu Mujyi wa Ruhango’.

Rusiribana avuga ko urebye umubare munini w’abaza mu isengesho ngarukakwezi ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe bashishikariza n’abandi bashoramari kuhashyira ibyo abo bakristo bazajya bakenera umunsi bahaje.

Yavuze ko abenshi bahaza bagasengerwa bikabafasha kuruhuka mu mutwe ibibazo baba bafite, kuko bahagera bagasabana ndetse bagashima bitewe n’imbamutima za buri wese.

Hari bamwe bemeza ko iyo bahaje ibibazo byabo bisubizwa ndetse n’abarwayi bakahakirira, abandi bagashidikanya bavuga ko usibye isengesho nta kindi bahakura.

Twashatse kumenya icyo Umuyobozi w’Ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe Padiri Nizeyimana Jean Marie Vianney abivugaho ntibyadukundira kubera ko yadusabye kumuha ubutumwa bugufi, turabumuha ariko ntiyabusubiza.

Cyakora uhereye ku mubare w’abakristo barimo n’abayobozi batandukanye bo mu Nzego z’Ubuyobozi bitabira iri sengesho usanga bifite icyo bivuze, kuko iyo bitaba kuhakirira indwara no gusubizwa ibibazo umubare w’abaryitabira wari kuba waragabanutse ku kigero cyo hasi.

- Advertisement -

Abakunze kujyayo babwiye UMUSEKE ko abajya mu Isengesho ngarukakwezi ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe baba bari hagati ya 40000 cyangwa ibihumbi 50.

Bakavuga ko iyo Abakristo bitabira iryo sengesho baba barenga 100.000.

Hari abemeza ko bahakirira indwara ndetse n’abafite ibibazo bagataha bisubijwe.
Hari n’abashidikanya ko usibye isengesho bitabira nta gisubizo kidasanzwe bahakura.
Ibihumbi by’abakristo baza mu isengesho ngarukakwezi ribera kwa Yezu Nyirimpuhwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Comments ( 1 )
Add Comment
  • HABIYAREMYE

    Ukwemera kujye kuturangiriza ibitunaniza n’ibitunanira byose.
    Yezu Ndakwizera