Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Ruhango ryageneye abo ribereye abayobozi n’abaturage muri rusange ahantu bidagadurira bise ku Kisimenti.
Ubuyobozi bwa PSF mu Karere ka Ruhango buvuga ko bwashyiriye abikorera ahantu heza bazajya bidagadurira mu minsi mikuru isoza Umwaka.
Aho hantu haganewe imyidagaduro ku bikorera bise ku Gisimenti.
Perezida wa PSF mu Murenge wa Ruhango Kwizera René yabwiye UMUSEKE ko basanze nta hantu abikorera bo muri aka Karere bazajya bahurira bagasabana, batunganya ahantu mu Mujyi abikorera bahurira bakanywa bakahafatira amafunguro, hagatangirwa n’Ubutumwa butandukanye bwa Leta.
Ati:’Tumaze kuhizihiriza iminsi mikuru inshuro eshatu, tubikora ku munsi wa Noheli n’Ubunani’.
Kwizera avuga ko abikorera bitabiriye ubwo busabane, babasaba kunywa batarengeje urugero kugira ngo basubire mu ngo zabo batekanye.
Ati:’Usibye gusabana, abikorera barahungukira kuko aribo bahazana ibyo kurya no kunywa bahagurishiriza’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars avuga ko ikigamijwe ari ukwishimisha bisanzuye ariko Inzego z’Umutekano n’iz’ibanze zibafasha kubarindira Umutekano.
Ati:’Nta mpanuka yahabereye kuva kuri Noheli no ku munsi w’Ubunani’.
- Advertisement -
PSF ivuga ko mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema yahatangiye yifurije abikorera Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025 no kunywa gakeya.
PSF ikavuga ko Sosiyete ishinzwe ingufu(REG) yahashyize Umuriro w’amashanyarazi ku buryo abahagana bose baba bagaragara nko ku manywa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.