Ruhango: Umusore w’imyaka 28 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Ayishakiye Jean Paul w’Imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango yasanzwe amanitse mu mugozi, bigakekwa ko yiyahuye.

Urupfu rwa Ayishakiye rwabereye mu Mudugudu wa Gashiru, Akagari ka Umutara, Umurenge wa Mwendo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko bwamenye amakuru ko hari umusore witwa Ayishakiye Jean Paul basanze amanitse mu mugozi, bigakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.

Gitifu w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru y’uru rupfu saa mbili za mu gitondo baratabara.

Avuga ko Se wa nyakwigendera ariwe wabanje kumubona mbere atabaza Inzego z’ibanze n’abaturage.

Ati:’Twagezeyo dusanga Ayishakiye amanitse mu mugozi, dutabaza RIB na Polisi’.

Gitifu avuga ko Ayishakiye aherutse gushaka umugore mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bari bamaranye igihe gitoya baza kugirana amakimbirane, bituma umugore asubira iwabo.

Ati:’Twari dufite amakuru ko umugore wa Ayishakiye yagombaga kugaruka aho yari ashatse ejo hashize ariko ntiyaza’.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bukavuga ko RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.