Abarema isoko rya Hepfu mu Murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bifuza ko ryubakirwa.
Iri soko riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rimaze imyaka 28 ritubatse, riremwa n’abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, n’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika ya Congo (DRC) mu bice bya Bukavu, Birava ndetse na Idjwi.
Aba bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira, bakabura n’aho bugama bakabura naho babika ibicuruzwa byabo bakabitahana.
Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko bifuza ko isoko ryubakirwa bakazajya barirema batekanye.
Samunani Samuel akorera muri iri soko ati “Iri soko rizamo abantu benshi, Abanyarwanda, Abanyecongo, iguhera mu kwa kabiri bahazana ikawa bakagura ibyo kurya n’amatungo, imvura iragwa bakabura aho bugama.”
Undi muturage ati “Isoko rimaze nk’imyaka makumyabiri n’umunani riremwa. Iyo imvura iguye turiruka, tukajya kugama abandi bakanyagirwa n’imizigo yabo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, butangaza ko iri soko ryashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ko ari bwo rishobora kubakwa.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimama Alfred ati “Hariya hari amasoko abiri, irya Gatsiro n’irya Hepfu acururizwamo amatungo. Turi kuyakorera inyigo kugira ngo abe amasoko ajyanye n’igihe barema banezerewe. Hazafatwa icyemezo turebe ko mu gengo y’imari y’umwaka utaha twazabikoraho tukayubaka.”
Iri soko rirema kabiri mu cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Gatanu, rijyanwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa, imyenda n’amatungo.
- Advertisement -
MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW /RUSIZI