Bitewe n’irushanwa rya Mapinduzi ririmo ikipe y’Igihugu ya Tanzania, shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri iki gihugu (NBC Premier League), yabaye ihagaze kugira ngo ikipe y’Igihugu iba she kwitegura neza.
Itangazo ryaturutse mu Nama y’Ubutegetsi itegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Tanzania, ryavuze ko iyi shampiyona yabaye ihagaze kugeza tariki ya 1 Werurwe 2025.
Uretse ku kuba yahagaritswe kubera imyiteguro ya Mapinduzi Cup, Igihugu cya Tanzania kizahita kinakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo (CHAN).
Biteganyijwe ko CHAN izabera mu bihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania na Kenya. Izakinwa tariki 1-28 Gashyantare 2025.
Iyi Shampiyona ihagaze, Simba SC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 40 mu mikino 15 kuko ifite umukino w’ikirarane kugira ngo igire imikino 16 kuko bazagaruka bakina umunsi wa 17.
Elvis Lupia ukomoka muri Kenya, wa Singida Black Stars ni we uyoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi (8).
Feisal Salum Abdullah Fei Toto wa Azam FC, ni we umaze gutanga imipira myinshi (9) yavuyemo ibitego (Assists).
UMUSEKE.RW