Tshisekedi yahuye n’Umuyobozi wa Qatar

Perezida  wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ku cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025,ari Doha muri Qatar, aho  yagiriyeyo urugendo rw’akazi.

Ikinyamakuru Actualite kivuga mu gitondo cyo  ko ku cyumweru  , yagiranye  ikiganiro mu muhezo na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Muri  uru ruzinduko, Tshisekedi ari kumwe na Ambasaderi wa Congo muri Quatar, Lusamba Kabeya.

Ibiro bya Perezida wa Congo bivuga ko “ Urugendo rwe rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi  byumwihariko kwagura ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu.”

Tshisekedi agiye muri Qatar mu gihe Uburasirazuba bwa Congo hari kubarizwa imirwano ndetse umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi ba Qatar
Ibiganiro byabo bombi bigamije kwagura umubano

UMUSEKE.RW