Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi, yakiriye indahiro z’Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, FARDC, Lt Gen Jules Banza , Mwilambwe, wasimbuye Gen Christian Tshiwewe .
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2024, ku kibuga cya gisirikare kiri kinshasa.
Mu ijambo rya Lt Gen Jules Banza wahawe kuyobora ingabo za Congo zugarijwe n’umutwe wa M23 muri iki gihe,yavuze ko “ Yiyemeje kubaha itegeko nshinga , gukomeza guharanira ubwigenge n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ni mu gihe Gen Christian Tshiwewe acyuye igihe yongeye kugaruka ku kuba umusimbuye yashyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki gihugu, by’umwihariko muri Kivu ya Ruguru, biterwa n’umutwe wa M23.
Mu bandi Tshisekedi aheruka guha imyanya mu ngabo za leta harimo Lt Gen Pacifique Masunzu, umwe mu banye-Congo bavuga ikinyarwanda bari mu ngabo za leta , wagizwe umuyobozi w’ingabo muri Kisangani asimbuyeyo Gen Marcel Mbangu.
UMUSEKE.RW