Umujyi wa Kigali washyize igorora Urubyiruko

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatumiye Urubyiruko ruwutuye kuzitabira ibikorwa byarugenewe biteganyijwe muri uku kwezi kwa Mutarama.

Uko iminsi ishira, ni uko Igihugu cy’u Rwanda gikomeza guha urubuga urubyiruko, mu kugaragaza ubushobozi rwifitemo kuko ari rwo Rwanda rw’ejo. Ibi bigaragarira mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Umujyi wa Kigali na wo, nta bwo watanzwe no guha amahirwe Urubyiruko ruwutuye. Biciye ku rubuga rwa X rw’uru rwego, hatangajwe ibikorwa birugenewe muri uku kwezi. Ni ibikorwa bitangira ku wa 10 bikageza ku wa 31 Mutarama 2025.

Ibi bikorwa byiswe “Isangano ry’Urubyiruko”, bizabera kuri Kigali Péle Stadium. Birimo amarushanwa y’imbyino n’imikino y’amaguru n’amaboko, Imurikabikorwa ry’Imishinga y’Urubyiruko rizabera ahazwi nko mu “Imbua City” ku wa 16-24 Mutarama, Igitaramo cy’uwa Gatanu ushyushye kuri Kigali Péle Stadium kizaba ku wa 24 Mutarama ndetse n’Umuganda rusange uzaba ku wa 25 Mutarama 2025.

Mu bikorwa Urubyiruko rushimirwa, harimo iby’ubukorerabushake nk’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, aherutse kubivuga.

Uretse ibi bikorwa, Umujyi wa Kigali usanzwe ugira gahunda yo gufasha Urubyiruko ruba ruri mu biruhuko, aho barufasha guhurira mu bice bitandukanye birimo Club Rafiki, Tapis Rouge n’ahandi harufasha guhura na bagenzi ba bo bakungurana ubumenyi biciye mu mikino itandukanye.

 

Umukuru w’Igihugu, aherutse gushimira Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku bw’ibikorwa rukomeje gukora
Umujyi wa Kigali washyize igorora Urubyiruko
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rukomeje gukora ruherutse gushimirwa ibikorwa bikomeye rukorera Igihugu

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *