Umunyarwanda ukina mu Budage yasangiye n’abana mu gusoza 2024 – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nsengiyaremye Sylvestre ’Kamoso’ ukina mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage, yafashije abana bafashwa kwiga gukina umupira w’amaguru, gusoza 2024 bari mu byishimo nyuma yo kubaha impano ndetse akabemerera kubashakira ibikoresho bizabafasha mu gihembwe cya kabiri kizatangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Ubusanzwe Kamoso, asanzwe azwiho kuba hafi cyane y’abana bato biga gukina umupira w’amaguru mu Irerero rya Agaciro FA ndetse n’irya Ruli FA ryo mu Karere ka Gakenke. Aya marerero yombi ayafasha kubona ibikoresho by’ibanze byatuma umwana yigishwa gukina ruhago ndetse agakura ayifiteho ubumenyi bwamufasha imbere he.

Uyu musore uri mu biruhuko mu Rwanda, yongeye gufata umwanya we asangira n’aba bana, abatoza ba bo ndetse n’ababyeyi ba bo. Uretse gusangira ubwo hasozwaga umwaka wa 2024, aba banakoranye imyitozo nawe. Yabaganirije kandi abibutsa ko bakwiye kuzagera ku nzozi za bo zo kuzakina nk’ababigize umwuga kandi abibutsa ko nta gikwiye kubaca intege mu rugendo bazacamo rwose.

Kamoso yanagize umwanya wo kuganira n’abatoza b’aba bana ndetse n’ababyeyi ba bo. Bunguranye ibitekerezo ku bikwiye kongerwamo imbaraga ariko banishimira ko hari ibyagezweho bigizwemo runini n’uyu musore. Wanabaye umwanya mwiza wo kumva ibibazo n’imbogamizi aba bana bafite hagamijwe kubishakira ibisubizo birambye.

Harebwe kandi uko aba bana bitwaye mu mashuri asoza igihembwe cya mbere ndetse hafatwa ingamba ko bagomba gutsinda neza kandi kwiga bakabijyanisha no gukina nta kibangamiye ikindi. Bijejwe ko bazahabwa ibikoresho bizabafasha mu gihembwe cya kabiri.

Habayeho umwanya wo gusangira amafunguro yari yateguwe ndetse n’ibyo kunywa, abana bifurizwa kuzatsinda neza mu gihembwe kigiye kuza. Kamoso afatanyije n’abatoza, hatangiye gutekerezwa uko aba bana bajya bashakirwa irushanwa bakina ry’mbere mu Gihugu,

Uyu musore w’imyaka 24, ubu ari gukina muri Rot- weiss 04 ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatanu mu Budage. Ubwo yavaga mu Bushinwa, Kamoso yakomereje mu igeragezwa muri Dynamo Kiev yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ari na ho intambara yibasiye iki gihugu cyatewe n’u Burusiya yamusanze biba ngombwa ko iri geragezwa rihagarara.

Kamoso yasangiye iminsi mikuru n’abana bo mu Agaciro FA
Ubwo abana bagendaga bahabwa amafunguro
Banahawe impano
Ababyeyi b’aba bana, bari bahari
Yanyuzagamo akabasonurira impamvu y’imyitozo
Agaciro FA ni Irerero Kamoso asanzwe afasha muri byinshi
Yakoranye imyitozo n’aba bana
Yanyuzagamo akaberekera
Yabaganirije abaha inama zizabafasha mu gihe baba bifuza kuzakina nk’ababigize umwuga
Yaberekaga uko batera umupira
Kamoso yagendaga abakebura
Akina muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatanu mu Budage

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *