UMUSOMYI: Ese koko Darko Novic ari guhemukira-nkana APR FC?

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ni ibiki biri hagati y'Umutoza n'abayobozi ba APR FC

Ibi ni ibitekerezo byanjye bwite, by’uko mbona ibibazo (crisis) iri mu ikipe ya APR FC, nk’umusomyi wa UMUSEKE.RW, by’umwihariko nkaba nkurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru kuko nanabikozeho igihe kitari gito ubwo nakoraga mu itangazamakuru.

Tarik iya 12 Mutarama 2025, nibwo igice kibanza cy’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) cyashyizweho akadomo, ubwo ikipe y’Amagaju FC yakiraga APR FC kuri sitade ya Huye.

Uyu mukino usa n’aho watunguye abatari bake mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abakunzi ba APR FC, batiyumvisha uburyo ikipe y’Amagaju FC yahagama ikipe y’ingabo z’u Rwanda ikayitsinda igitego kimwe ku busa, ndetse binagaragara ko hari aho iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyamagabe yagiye iganza cyane mu bijyanye no kwiharira umupira no kuwuhanahana.

Birumvikana ko ibyavuye muri uyu mukino bitaguye neza abafana n’abakunzi ba APR FC, bari bafite icyizere ko byibura ikipe yabo ishobora kurangiza igice kibanza cya shampiyona igabanyije ikinyuranyo cy’amanota irushwa na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, cyane ko nayo yari yaraye itunguriwe kuri iyi sitade ya Huye itsindwa ibitego 2-1 n’ikipe ya Mukura VS.

Amakipe abiri y’ibigugu mu Rwanda, atunguriwe I Huye, gusa ibyiyumvo (reactions) by’abafana ku mpande zombi byari bitandukanye cyane nubwo amakipe yabo yari yagarikiwe I Huye.

Ku bakunda Rayon Sports, wumvaga nta gikuba cyacitse cyane, bitewe n’uko gutakaza aya manota bitari bubambure intebe y’icyubahiro yo kuyobora shampiyona cyane ko n’iyo APR FC yari gutsinda Amagaju ibitego 100 bitari buyishoboze kwimura Rayon Sports ku mwanya wa mbere.

Nubwo ku bakunzi n’abafana ba Rayon Sports byari bimeze uko, ku rundi ruhande abafana ba APR bo ntibabashije kwakira uburyo batsinzwe batunguwe n’Amagaju, maze bazabiranwa n’uburakari bwinshi ubundi begera ibitangazamakuru bitandukanye babitura agahinda kabo.

Mu biganiro byinshi aba ba bafana bahaye ibitangazamakuru, ijwi ryakomeje kwiganza cyane ryaragiraga riti “Uyu mutoza nta kigenda cye, natuvire mu ikipe.”

Aha niho ngiye kwitsa rero: Ese aho ikibazo ni umutoza?

- Advertisement -

Muri Gashyantare 2019, nibwo ikipe ya APR FC yahaye akazi Zlatko Krmpotic w’umunya Serbia ngo aze kuyibera umutoza, ku masezerano y’umwaka umwe gusa. Ntiyahiriwe n’iminsi yamaze muri iyi kipe kuko yahambirijwe adateye kabiri, nyuma yo gusanga APR FC yari iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ndetse irusha Rayon Sports amanota 14 maze bikarangira icyo kinyuranyo cy’amanota Rayon igikuyemo, ndetse ihigika APR FC ku mwanya wa mbere iyitwara igikombe.

Mu myaka itari mike nari maze nkurikirana iby’umupira, nibwo bwa mbere jyewe nari numvise n’amatwi yanjye abiri abafana batera indirimbo bagira bati “Nta mutoza dufite…” abo bari abafana ba APR FC nibo ba mbere numvanye iyo ndirimbo.

Nyuma iyi kipe yaje kugira agahenge maze iyo ndirimbo isa n’iyibagiranye mu bafana babikesheje umutoza Adil Mohammed Erradi, waje guhabwa gutoza iyi kipe muri Nyakanga 2019. Gusa na we uko yaje gutandukana n’iyi kipe mu 2022, amateka yabyo sindi buyasubiremo.

Gusohoka kwa Adil muri APR FC kwakinguriye umuryango Umufaransa Thierry Froger winjiranye n’impinduka muri APR FC kuko yari yasubiye muri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda bavanze n’abanyamahanga.

Uyu mufaransa utarahuzaga n’abafana ba APR FC bitewe n’ibyemezo yafataga ku mikinishirize y’abakinnyi, ntiyatinze kwibutsa abafana ko hari indirimbo bari barabitse, maze muri Kanama 2023 mu majwi aranguruye muri sitade ya Kigali, ubwo APR FC yanganyaga n’ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia, abafana bagarura ya ndirimbo bati “Nta mutoza dufite…”  

Gusa kuri iyi nshuro bwo hazagamo n’inyikirizo igira iti “Adil wacu…” ubwo abafana bashakaga kumvisha ubuyobozi bw’ikipe ko uyu Mufaransa arutwa nuko bagarura Adil Erradi Mohammed.

Iyi ndirimbo yarakomeje mu bihe bitandukanye kugera ku musozo wa shampiyona ya 2023-2024, maze Thierry Froger wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe abwirwa ko atazongererwa amasezerano, nubwo yari amaze gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe.

Igisubizo cyari cyitezwe cyari uko hagiye gushakwa umutoza ugomba kuza gusimbura Froger ariko we akaza ari umutoza uzabasha kumvikana n’ubuyobozi, nka kimwe mu byo Froger yashinjwaga by’uko rimwe na rimwe atumva inama agirwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Igisubizo cyaje kuba umutoza w’umunya Serbia, Darko Novic waje guhabwa amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu nk’uko bivugwa.

Ntabwo ari amasezerano yo gutoza gusa, ahubwo ngo hari hakubiyemo n’umushinga w’imyaka itatu ugomba gusiga ikipe y’ingabo z’u Rwanda iri mu bihangange bidasiba mu byiciro byo hejuru mu ruhando rwa Afurika, gusa mu mboni zanjye simbona uyu mutoza arangiza iyi myaka itatu pe!

Kimwe n’uwo yari asimbuye kuri izi nshingano, Darko Novic na we mu ntangiriro ze, kugeza n’ubu, ntajya yemeranya n’abafana ba APR bamushinja kudakinisha abakinnyi mu buryo bwatanga intsinzi bidategereje ko iboneka imitima iri hafi kubavamo.

Kuri ibyo hiyongeraho ko hari abo yimye umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye muri shampiyona ari bo: Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo, bakomoka muri Nigeria, kugera aho kuri ubu bivugwa ko n’ikipe yaba iri muri gahunda yo gushaka uko yatandukana n’abo bakinnyi udasize na Mamadou Sy wo muri Mauritania, na we bivugwa ko atumvikana n’umutoza ku buryo na we bishobora kurangira asohotse mu ikipe.

Ibi byose ni bimwe mu bishingirwaho n’abafana ba APR FC bavuga ko umutoza bazaniwe adashoboye byakongeraho ko afite amasezerano y’imyaka itatu noneho bakarushaho kuremba bibaza uko bazayimarana n’uyu mutoza.

Hari n’abazanye igitekerezo cyo gukusanya amafaranga akenewe kugira ngo ikipe ibe yatandukana n’uyu mutoza, gusa ubanza byagorana cyane bitewe n’uko ngo uyu mutoza ashobora kuba ahembwa menshi ku buryo kumukandira akanyenyeri k’imyaka ibarirwa muri ibiri n’igice asigaje muri APR FC bitakorohera ikipe n’ubwo haba hajemo n’inyunganizi y’abafana.

Ese hari ikibazo Darko Novic yaba afite kitazwi?

Mu mboni zanjye, nkurikije imyitwarire mbona kuri uyu mutoza by’umwihariko mu bisubizo akunze guha itangazamakuru nyuma y’imikino baba bamaze gukina, mbona ko hari ikintu kibitse mu mutima w’uyu mugabo kandi ahari gishobora kuba gishyigikiwe na zimwe mu ngingo yasinye mu masezerano yagiranye na APR FC.

Nubwo ntasomye aya masezerano cyangwa ngo mbe naganira n’uwaba yarayateyeho akajisho, birashoboka cyane ko mu masezerano uyu mutoza yahawe haba harimo n’ingingo y’uko ari we uzaba ari ku ruhembe rw’uyu mushinga w’imyaka itatu wa APR, ku buryo ari we wari kujya afata nk’umwanzuro wa nyuma ku mukinnyi winjira cyangwa usohoka mu ikipe.

Ibi nabishingira ku buryo abakinnyi baguzwe nyuma y’uko ageze muri APR FC, ukuyemo Lamine Bah, abandi yagiye asa n’utabaha agaciro, ndetse binavugwa ko ubwo uwitwa Chidiebere yamaraga gusinya agasanga ikipe muri CECAFA Kagame Cup yaberaga muri Tanzania, ngo umutoza ashobora kuba yaranamwangiye gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi yahasanze (Ni ibivugwa…)

Birashoboka cyane ko umutoza yari yiteze ko ari we wari kuzajya atanga urutonde rw’abakinnyi ikipe yagura, ahari wenda bijyanye n’amasezerano, ariko bikarangira atari ko bigenze bityo na we agashaka uburyo bwo kwihimura abinyujije mu nzira yo gufata ibyemezo rimwe na rimwe biba bisa n’ibihabanye n’ibya benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe, dore ko anashinjwa ko mu mezi hafi atandatu amaranye n’ikipe kugeza ubu ngo ataragira abakinnyi 11 b’ibanze yashingiraho kuri buri mukino.

Hakorwe iki rero?

Mbere y’uko ntanga igitekerezo mbona nk’umuti w’ibiri muri APR FC n’umutoza wayo, ndabanza nibarize ubuyobozi bw’iyi kipe by’umwihariko abanyamategeko bayo bemeje isinywa ry’aya masezerano, cyane ko ari bo nzobere mu kurema ingingo ziba zigize amasezerano.

  1. Ese koko uyu mutoza yahawe amasezerano y’imyaka itatu nk’uko bivugwa?
  2. Reka wenda mbyemere ko ari imyaka itatu. Haba hari ingingo se zirimo zashingirwaho mu gusesa ayo masezerano?

Igisubizo cyatangwa kuri ibi bibazo, mu mboni zanjye nsanga ari cyo cyashingirwa mu kumenya ahazaza h’ibi bibazo biri hagati y’iyi kipe n’umutoza Darko Novic kuko nibo bonyine bazi ibanga ritumye uyu munsi bataratandukana, nubwo ari cyo cyifuzo cy’abakunzi b’iyi kipe yambara umukara n’umweru.

Mu mbona zanjye rero, nsanga hakenewe ko hagira uruhande rushyira umucyo ku bibazo bikomeje kwibazwa hanze aha cyane ko muri uku guceceka ariho hari kuza inkuru zitandukanye, kuri jyewe mfata nk’ibihuha, nubwo hari n’abadatinya kwemeza ko ari ukuri ijana ku ijana, zishyira mu majwi umutoza Darko Novic ko ngo yaba atishimiye kuba atagira ijambo mu igurwa ry’abakinnyi muri iyi kipe, nyamara ari we ufite inshingano zo kuyitoza muri iyi myaka (saisons/seasons) itatu.

Gusa mu kinyarwanda baravuga ngo ukoma urusyo akoma n’ingasire, abakinnyi ba APR FC na bo ntabwo ari shyashya…

Nzabagarukaho ubutaha

Umusomyi wa UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *