Ubwo hasozwaga Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari muri Basketball ikinwa n’Abafite Ubumuga (Wheelchair-Basketball), amakipe yo mu bagabo n’abagore yo mu Karere ka Kicukiro, ni yo yegukanye ibikombe mu byiciro byombi muri iyi mikino yakinwe ku wa 26 Mutarama 2025.
Iyi mikino yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera. Amakipe arindwi arimo ane y’abagabo n’andi atatu y’abagore, ni yo yebashije kwitabira iri rushanwa risanzwe ari ngarukamwaka.
Mu cyiciro cy’abagabo, Kicukiro yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Gasabo amanota 30-20, mu gihe Musanze yageze ku mukino wa nyuma yo gutsinda Indangamirwa amanota 29-24.
Mu cyiciro cy’abagabo, Kicukiro itigeze igorwa na Musanze kuko yayitsinze iyirusha cyane, yegukanye igikombe nyuma yo kuyitsinda amanota 49-30, umwanya wa gatatu wegukanwa na Gasabo yatsinze Indangamirwa amanota 39-17.
Mu cyiciro cy’abagore, na ho Akarere ka Kicukiro kegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Gasabo amanota 32-6, ni nyuma y’uko yari yatsinze Move Dream amanota 48-6 mu mukino wabanje.
Nyuma y’iyi mikino, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Déo, yavuze ko mu gihe hakinwa amarushanwa nk’aya aba ari umwanya mwiza wo guha ubutumwa abantu bayitabira barimo abayikina ndetse n’abayireba.
Ati “Uyu munsi birihariye kuko ni mu mikino y’abafite ubumuga kandi na bo bafite ibintu byinshi bakora, bageza ku Rwanda, za ndangagaciro tuvuga bafite uko bazigisha abandi. N’abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi bagaragaje ko bashoboye.”
Ni ku nshuro ya kane Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rufatanya na Komite y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) gutegura amarushanwa y’Intwari.
Mu nshuro ebyiri zabanje, amarushanwa yakinwe mu mukino wa Sitting Volleyball mu gihe mu 2024 hakinwe Goalball.
- Advertisement -
NPC ivuga ko impamvu buri mwaka hahindurwa imikino ikinwa muri iri rushanwa, ari ukugira ngo abakinnyi bafite Ubumuga butandukanye, bose baryibonemo, nk’uko Umuyobozi wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yabivuze.
Ati “Nk’uko mubizi dufite imikino myinshi kandi abakinnyi bakina iyo mikino ntabwo ari bamwe. Kugenda tuzana siporo imwe, ubutaha tukazana indi, aba ari ukugira ngo abakinnyi bamenye iri rushanwa icyo ari cyo, basobanukirwe izo ndangagaciro batubwiraga, cyane cyane kumenya ngo ubutwari ni iki, bagomba kwitwara gute nk’abakinnyi bakina.”
Kapiteni w’Ikipe ya Kicukiro y’Abagabo, Rwampungu Meshack, yavuze ko gukina iri rushanwa bifite igisobanuro kinini kuri bo nk’urubyiruko rw’Igihugu.
Ati “Bivuze ikintu kinini, nkanjye icyo nakuyemo ni ukongera kwibuka indangagaciro nk’umukinnyi, kumva ko uri mukinnyi ariko atari wowe uri kwikinira, ukibuka gukunda igihugu, gukorana n’abandi no kwiteza imbere.”
Ibi Meshack avuga, arabihurizaho na Kapiteni w’Ikipe ya Kicukiro y’Abagore, Mutesi Faith, na we wavuze ko iri rushanwa ryongera kubibutsa ko basabwa gutera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.
Ati “Twishimye kuba twatwaye igikombe. Ntabwo byari byoroshye gutsinda amakipe abiri twakinnye ariko twashyizemo imbaraga birakunda. Gukina iri rushanwa biduhesha ishema, aho natwe twumva tugomba kurangwa n’ibikorwa nk’ibyaranze intwari z’igihugu.”
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Uretse kuba harakinwe imikino ya Basketball ikinwa n’Abafite Ubumuga, no mu yindi mikino hategurwa itandukanye muri iri rushanwa. Muri ruhago, ejo hazakinwa ½ kizahuza AS Kigali na APR FC na Rayon Sports na Police FC. Iyi mikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa. No mu mukino wo gusiganwa ku Magare, iri rushanwa ryarabaye.
UMUSEKE.RW