Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye gukura ingabo zabo muri Congo

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Abasirikare ba Afurika y'Epfo bari muri RD Congo

Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo gukura Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’Ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo atange ibisobanuro ku mpamvu ingabo z’iki gihugu zigwa muri RDC.

Abadepite bavuze ko nta cyizere cy’uko abasirikare b’icyo gihugu bagera kuri 14 biciwe muri RD Congo bazagera mu Gihugu cyabo kuri uyu wa Gatatu.

Abo badepite bagaragaje ko bigoranye ko iyo mirambo yagera muri Afurika y’Epfo, mu gihe ikibuga cy’indege cya Goma gifunzwe na M23, kandi iki gihugu cyarinangiye ko banyuzwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ni mu gihe amakuru avuga ko imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu mirwano n’umutwe wa M23 ikomeje kuborera i Goma, cyane ko ikiri hirya no hino, kandi itashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro.

Abadepite bavuga ko kuba abandi bose barahawe inzira mu Rwanda, ariko Afurika y’Epfo ikaba yinangira gusaba inzira, ari ipfunwe kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, kubera gukoresha ingabo z’igihugu mu nyungu ze bwite.

Bongeyeho ko ubu abasirikare ba Afurika y’Epfo bagotewe mu mujyi wa Goma no mu bigo byabo, aho bagemurirwa n’umutwe wa M23 bari bahanganye mu mirwano.

Abadepite babwiye Minisitiri w’Ingabo n’abakuriye Igisirikare cya Afurika y’Epfo ko bari bizeye kumva amakuru mashya ku basirikare b’icyo gihugu bari muri DRC, icyo bamarayo n’igihe bazatahira.

Carl Gerhardus Niehaus, umwe mu bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yabajije Guverinoma impamvu ibeshya ku byerekeye ingabo zayo ziri muri RDC.

- Advertisement -

Ati: “Ese ni iyi he mpamvu, Minisitiri, ndetse na Perezida, murimo kutubeshya ku bikorwa by’ingabo zacu dufite muri Kongo? Kuko si ubutumwa bw’amahoro, ahubwo ni ubutumwa bwo kurwana intambara.”

Abadepite kandi bagaragaje ukugira indimi ebyiri hagati ya Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo, ubwo batangaga ibisobanuro ku ngano y’amafaranga ashorwa muri ubu butumwa.

Abagize iyi Komisiyo kandi bagaragaje impungege ku bufatanye bw’ingabo za Afurika y’Epfo n’Umutwe w’aba Jenosideri wa FDLR.

Umwe yagize ati: “Ese ingabo za Afurika y’Epfo zaba zirimo gufatanya na FDLR kugira ngo bagere ku ntego zabo? Kuko benshi mu ngabo ziri mu FDLR ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rero, niba Afurika y’Epfo irimo gufatanya nabo, ni kuki Afurika y’Epfo yaba iri kwishora muri ako kaga?”

Banabajije impamvu igisirikare cya SANDF kiri mu mirwano kigamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro bifite aho bihuriye na bamwe mu bantu bo muri Afurika y’Epfo, barimo na Perezida Ramaphosa.

Abadepite bagize akanama k’umutekano n’ubusugire muri Afurika y’Epfo bateye utwatsi Minisitiri w’Ingabo n’abayobozi b’ingabo ku bisobanuro babahaye, basaba ko ingabo zapfiriye ku rugamba zigezwa iwabo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025 nk’uko babisezeranyijwe.

Abadepite ba Afurika y’Epfo bariye karungu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *