Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagize abere abagabo batanu bakekwaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William wari ufite imyaka 12.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo kugira abere abagabo batanu, bakekwagaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William w’imyaka 12.
Uyu mwana ni uwo mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yasanzwe iwabo mu mugozi yapfuye mu mwaka wa 2023.
Abagizwe abere ni Ngamije Joseph, Nikuze François, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Rwasa Ignace na Ngarambe Charles alias Rasita bari banafungiye mu igororero rya Huye kuva mu mwaka wa 2023.
Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye gusa bagiye gusaba byibura ubushinjacyaha bukajuririra kiriya cyemezo.
Ni mu gihe umwe mu bagore wari ufite umugabo ufunzwe yishimiye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye aho yavuze ko abantu be bari bamaze igihe bafunzwe barengana.
Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo batanu icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bose bacuze umugambi wo kwica umwana witwa Loîc wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza maze bakorera inama kwa Rasita iyobowe na Ngamije Joseph, bitewe n’amakimbirane yari afitanye na se wa nyakwigendera ariwe Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza bashaka kumubabaza.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya wabiyumviye bakora iyo nama yo gukora ubwicanyi yanzuwemo ko bica nyakwigendera bakoresheje isashi, kuko ariyo igira vuba nk’igitekerezo cyazanwe na Rukara, binashyirwa mu bikorwa uwo mwana aricwa.
- Advertisement -
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa bavuga ko nta nama bakoze, kandi uwo mutangabumya ubashinja yahamagajwe mu rukiko ntiyaza, bityo ibyo avuga bitagakwiye guhabwa agaciro, kandi Ngamije nta makimbirane yagiranaga na Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza, bityo atari no kuyobora inama yo kwica umwana we witwa Loîc wasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye.
Bose basabaga ko bagirwa abere bagafungurwa maze bagasubira muri sosiyete nyarwanda ari na byo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje.
Urukiko rwagaragaje ko imyiregurire yabo ifite ishingiro,rukaba rwategetse ko aba bahita bafungurwa cyakora rwibutsa ko ari icyemezo gishobora kujuririrwa.
Uko umugambi wo kwica Loic wari ufite imyaka 12 wateguwe – Abaregwa barabihakana
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye