Abasenyeri bo muri Congo bamaganye ivangura rikorerwa abavuga igiswahili

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abasenyeri bo muri Congo bamaganye ivangura rikorerwa abavuga igiswahili

Ihuriro ry’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ryasohoye itangazo ryamagana ivangura n’itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’igiswahili mu Murwa mukuru wa Kinshasa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro ry’Abasenyeri rivuga ko bibabaje kubona Abanye-Congo batoteza bagenzi babo kubera ko bavuga ururimi rw’Igiswahili .

Amakuru avuga ko abarimo gukorerwa itotezwa mu Mujyi wa Kinshasa ngo babakekaho kuba Abanyarwanda

Kiliziya Gatolika muri Congo ivuga ko ibabajwe no kubona bamwe mu bayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bakoresha imvugo zitanya abenegihugu ndetse zikabiba urwango rukorerwa Abanye-Congo kubera gusa inkomoko yabo n’ururimi rwabo.

Aba basenyeri bavuga kandi ko hari imvugo z’urwango ziri gukongezwa na bamwe mu bayobozi bityo zigasembura ibkorwa by’ubunyamaswa.

Ihuriro ry’Abasenyeri Gatolika muri Congo rirahamagarira amoko yose agize iki gihugu kureka kubabaza bene wabo biturutse ku bigisha ivangura no gushaka kwirukana abavuga Igiswahili aho bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga kuva mu minsi mike ishize, agaragaza ko bamwe Banye-Congo bavuga Igiswahili mu Mujyi wa Kinshasa bakorerwa iyicarubozo barikorerwa na benewabo b’Abanye-Congo.

Ayo mashahusho agaragara hari abambaye imyenda ya gisirikare, baryamisha umugore hasi, bakamukubita .

Kugeza ubu imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo mu bice biri hafi ya Uvira. Uyu mutwe ukomeje gusaba leta ya Congo kwemera ibiganiro .

- Advertisement -

Perezida wa Congo,Felix Tshisekedi aheruka gutangaza ko adakozwa ibyo kuganira na M23 , avuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *