Abasirikare ba FARDC barenga 200 bahunze M23 bakatiwe urwo gupfa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwahanishije igihano cy’urupfu abasirikare barenga 200 kubera guhunga urugamba bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagakora ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, mu Rukiko Rukuru rwa Bukavu.

Bashinjwaga ibyaha birimo ubugwari bwo guta urugamba, aho ingabo z’iki gihugu n’abafatanyabikorwa bazo bahanganaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ngo ubwo bataga urugamba, bagiye bakora ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura, cyane muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.

Bahamijwe ibyo byaha bahanishwa igihano cy’urupfu, ndetse hatangwa n’indishyi z’ibihumbi 200 by’Amadorali y’Amerika ku miryango y’abiciwe.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo bunakurikiranye abandi basirikare 90 baherutse kugerageza gutoroka urugamba.

Abo basirikare bo batangiye kuburanishwa mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Uvira, aho bashinjwa ibyaha birimo kwambura abantu hakoreshejwe ibikangisho.

Umushinjacyaha Lt Col Lwamba Songe yasobanuye ko aba basirikare bose bafashwe ubwo bageragezaga guhunga, bamwe muri bo bari bamaze kugera mu bwato mu Ntara ya Tanganyika, kandi ko bagerageje kurasana na bagenzi babo bashakaga kubafata.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, iz’Abarundi n’ihuriro rya Wazalendo bakorera muri Kivu y’Amajyepfo, bakomeje guhunga mu gihe batsindwaga n’abarwanyi ba M23.

- Advertisement -

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *