Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha mu rubanza rwa ‘Mico’bahaswe ibibazo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abatangabuhamya b'ubushinjacyaha mu rubanza rwa 'Mico'bahaswe ibibazo mu rukiko

Abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha  bumviswe mu rukiko bakavuga ko babonanye Micomyiza imbunda bahaswe ibibazo.

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025 nibwo urubanza rwa Micomyiza Jean Paul alias Mico rwakomeje aho nk’umutangabuhamya wa mbere wumviswe yavuze ko azi Micomyiza Jean Paul mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yaho kuko bombi bari baturanye i Cyarwa.

Umutangabuhamya yavuze ko azi Micomyiza mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yanamubonaga.

Umutangabuhamya yavuze ko icyo muziho aru uko  yabyukaga mu gitondo akajya muri Kaminuza y’u Rwanda afite imbunda, anambaye ishati ya gisirikare yagaruka ku mugoroba akajya kuri bariyeri yo kwa se Ngoga.

Umutangabuhamya yemeje kandi  ko Micomyiza yamaranye igihe gito imbunda kuko umujyi wa Butare wahise ufatwa.

Ubushinjacyaha bwabajije umutangabuhamya niba iyo mbunda Micomyiza yari afite hari icyo yayikoresheje.

Umutangabuhamya yavuze ko  Micomyiza we ubwe bari kumwe  n’abandi yababwiye ko yishe uwitwa Kabera amurashishije iyo mbunda.

Me Karuranga Salomon umwe mu banyamategeko bunganira Jean Paul Micomyiza nawe yabajije umutangabuhamya impamvu mu bugenzacyaha yavuze ko Micomyiza yagiye mu bitero none  mu rukiko akaba atabivuze niba hataba harimo kwivuguruza.

Umutangabuhamya nawe mukumusubiza  ko Micomyiza yagiye mu gitero cyo kwa Rutayisire.

- Advertisement -

Me Salomon yangeye kubaza umutangabuhamya impamvu mu rubanza rwa mbere atabivuze.

Umutangabuhamya nawe amusubiza ko igihecyari kitaragerwaho gusa yari kukivuga ariko icyo gitero yacyumvise cyaraye kibaye .

Me Mugema Vincent nawe wunganira Jean Paul Micomyiza nawe yabajije umutangabuhamya ko muri icyo gitero cyishe Rutayisire mu bugenzacyaha yavuze ko yacyumvise muri gacaca, none mu rukiko  akaba yavuze  ko yacyumvise bucyeye  bityo byaba ari ukwivuguruza

Umutangabuhamya nawe mugusubiza, yavuze ko ibijyanye n’igitero ari amakuru yumvanye abantu ndetse ageze mu nkiko Gacaca nabwo yumva ibindi bijyanye na cyo.

Micomyiza wari wambaye amataratara mu maso, yambaye agapfukamunwa, furari mu ijosi, imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yambaye impeta ku rutoki nk’ikimenyetso kiranga abashyingiranwe, Micomyiza kandi unasanzwe aburana afite mudasobwa yigengaho, mbere y’uko iburanisha ritangira yahawe umwanya ngo arebe umutangabuhamya maze aramuhobera, maze ahabwa umwanya ngo amubaze

Yagize ati”Mu bugenzacyaha wavuze ko  narimfite imbunda mu gihe cya Jenoside nahawe n’abasirikare, none mu rukiko wavuze ko narimfite imbunda nahawe n’uwari konseye, ubwo narimfite imbunda ebyiri zitandukanye?”

 Umutangabuhamya mu gusubiza  avuga ko imbunda yari ufite ari  iyo yari yarahawe na konseye.

Micomyiza yongeye kubaza umutangabuhamya niba yaramubonye yica umuntu cyangwa amugirira nabi.

Umutangabuhamya yavuze ko atamubonye yica ariko ubwe yamubwiye ko yishe uwitwa Kabera.

Urukiko narwo rwabajije umutangabuhamya niba uwo Kabera wishwe yari umuhutu cyangwa umututsi.

Umutangabuhamya avuga ko yari umuhutu ariko ko bidahuye na Jenoside ari ibindi bapfaga.

Undi mutangabuhamya wumviswe mu rukiko yavuze ko yari azi Micomyiza Jean Paul mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 anavuga ko amufitiye urwango kuko Micomyiza yamwiciye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Umutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari afite imyaka icyenda,  avuga  ko yihishe mu masaka we na mushiki we w’imyaka ine aravumburwa noneho ajyanwa kuri bariyeri yo kwa Ngoga agezeyo asangayo Micomyiza afite imbunda.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko bageze kuri bariyeri bashorewe n’abandi ngo bajyanwe kwica maze aheka mushiki we mu mugongo arakwepa ahungira kuri perefegitura maze Micomyiza ari kumwe n’abandi babasanga aho kuri purefegitura bajonjoramo abagabo barabajyana cyakora we yihisha mu bagore we ntiyavumburwa.

Yagize ati”Abo bose bashorerwaga n’abantu batandukanye barimo Micomyiza ntibagarukaga kandi n’ubu sindababona rero ni uko bishwe”

Jean Paul Micomyiza alias Mico woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden uregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside, uburana abihakana bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari purefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Huye.

Niba nta gihindutse uru rubanza rurakomeza kuri uya wa 19 Gashyantare 2025, hakomeza kumvwa abandi batangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *